Senateri (Rtd) Iyamuremye yafashe mu mugongo umuryango wa Twagiramungu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Senateri (Rtd) Iyamuremye yafashe mu mugongo umuryango wa Twagiramungu
Senateri (Rtd) Augustin Iyamuremye, wahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda, yafashe mu mugongo umuryango wa Twagiramungu Faustin anahishura ko ari we watumye batinyuka “ingoma y’igitugu” yari iyobowe n’ishyaka rya MRND ya Habyarimana.
Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, nibwo byatangajwe ko Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yitabye Imana, aguye i Buruseli mu Bubiligi aho yari yarahungiye kuva mu 1995.
Aho mu buhungiro ntiyahwemye kunenga ku mugaragaro ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ishyaka rya FPR Inkotanyi.
Twagiramungu kandi ni umwe mu bashegeshe ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana watumye abantu benshi batinyuka MRND yari yarafashe igihugu bugwate.
Ubwo mu 1991 amashyaka menshi yongeraga kwemerwa mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 MRND ariryo shyaka rukumbi mu gihugu, Twagiramungu yari mu ishyaka rya MDR yaje no kuyobora ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinani.
Muri icyo gihe yashyigikiye ko abari inyeshyamba za FPR-Inkotanyi barwanga n’ubutegetsi bwa Habyarimana na bo bafite uburenganzira ku gihugu nk’abandi Banyarwanda.
Senateri Iyamuremye uri mu kiruhuko cy’izabukuru ku rubuga rwa X, yagaragaje ko atari mu bishimiye urupfu rwa Twagiramungu benshi bafataga nk’umwanzi w’u Rwanda kubera kurunenga ku mugaragaro.
Senateri (Rtd) yavuze ko atemeranyaga namba n’ibitekerezo bya Rukokoma yari afite k’u Rwanda ariko amwifuriza kugira iruhuko ryiza.
Yagize ati ” Twagiramungu ntabwo nemeranyaga na we ibitekerezo yari afite ku Rwanda; ndetse nari umwe mu bo ataciraga akari urutega. Ariko sindi mu bishimiye urupfu rwe. Yambereye Minisitiri w’Intebe kandi yatumye benshi dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND. RIP kandi umuryango we wihangane.”
Twagiramungu Faustin bita Rukokoma yavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu, yari Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza yashinze ari mu buhungiro, yanoyoboye ishyaka rya MDR kuva muri 1992, kugeza avuye mu Rwanda mu 1995.
Yaherukaga ku butaka bw’u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2003 yaje gutsindwamo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umuryango wa Twagiramungu nturatangaza niba azashyingurwa ishyanga cyangwa azazanwa iwabo ku ivuko mu Karere ka Rusizi.
Senateri (Rtd) Iyamuremye yafashe mu mugongo umuryango wa Twagiramungu
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW