Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Limited, rwateye inkunga Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, y’ibikoresho birimo bya Siporo birimo amagare n’ibindi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, kibera ku Cyicaro Gikuru cya SKOL Brewery Limited giherereye ahazwi nko mu Nzove. Cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Eric Gilson n’abandi.
Ibikoresho bya Siporo byatanzwe, birimo amagare 17, imyenda, ingofero, amacupa y’amazi y’abakinnyi, inkweto, amadarubindi y’abakinnyi, ibikombe byo guhemba abitwaye neza na Ga [Gants].
Umuyobozi Mukuru wa Skol, Eric Gilson, yavuze ko gutanga ibi bikoresho, bizafasha Ferwacy gutegura neza abakinnyi bakina umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse no mu iterambere ry’uyu mukino muri rusange.
Ati “iki gikorwa kigamije gufasha abakinnyi b’umukino w’igare mu Rwanda kurushaho kwitoza neza ndetse no guhangana mu marushanwa yaba ay’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ibi bikoresho bizafasha bamwe mu bakinnyi kurushaho kwitegura shampiyona y’Isi, izabera mu Rwanda mu 2025.”
Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko bizafasha mu gutegura abazakina shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, iteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Umuyobozi wa Ferwacy, Ndayishimiye Samson, yishimiye iki gikorwa cya Skol ariko avuga ko nta ho bihuriye no kuba uru ruganda rwagaruka mu mukino w’amagare nk’umuterankunga ruherukamo muri 2021.
Ati “Ni igikorwa cyiza, ibi bikoresho bizafasha cyane mu iterambere ry’umukino. Skol iduhaye Noheli hakiri kare, si iya FERWACY ahubwo ni iy’abakinnyi bacu.”
Mu mike ishize, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, ryari rifitanye amasezerano y’imikoranrena Ferwacy ariko nyuma aza guseswa ku bw’impamvu zitumvikanyweho n’impamvu zombi.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW