U Rwanda rwitandukanyije n’amagambo arushinja gufasha abarwanya u Burundi

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryamagana ibyavuzwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ko rucumbikiye “ibyihebe” bya Red Tabara.

U Rwanda ruvuga ko rudashyigikiye inyeshyamba zirwanya u Burundi zikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo.

Itangazo rigira riti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo bwose n’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro mu Burundi.”

U Rwanda ruvuga ko mu rwego rwo gushyigikira ubufatanye, rwagiye ruha u Burundi abarwanyi rwafashe bambutse umupaka, bigakorwa binarebererwa n’urwego rwa Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM.

Leta y’u Rwanda yasabye u Burundi gukoresha inzira za dipolomasi kugira ngo ibibazo byabwo bikemuke mu nzira y’ubwumvikane.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu magambo akomeye ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yikomye u Rwanda avuga ko ruha icumbi n’uburyo abarwanyi ba Red Tabara, aba bakaba baheruka kugaba igitero mu Burundi.

IKIGANIRO NDAYISHIMIYE YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

UMUSEKE.RW

- Advertisement -