Umunyamakuru Gakire yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyamakuru Uzabakiriho Fidèle Gakire wari Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda ya Padiri Thomas Nahimana ivuga ko ikorera mu buhungiro, afungwa imyaka itanu.

Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023.

Gakire yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu iburana, Ubushinjacyaha bwavuze ko Gakire yakoresheje pasiporo y’impimbano ku bihugu bitandukanye, ikaba yarakozwe na Padiri Nahimana akayimwoherereza kuko yari yaragiye mu ishyaka rye.

Bwamusabiye gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw nubwo we yaburanye ahakana icyaha.

Urukiko rwemeje ko Gakire kuba yarabaye mu nama yateguriwemo umushinga w’iyi pasiporo bigize icyaha cyo kuyikora.

Rwagaragaje ko nubwo avuga ko atigeze ayikoresha ariko hari ingendo yayigendeyeho ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba bigize icyaha cyo kuyikoresha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ngo kuko atigeze yemera icyaha ngo yorohereze ubutabera.

Ubwo yari ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo yatangiye gukorana na Guverinoma ya Padiri Nahimana ndetse amugira Minisitiri Ushinzwe Abakozi n’Imirimo.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abagize Guverinoma y’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro bakoze inama bemeranya ko bagomba guhabwa agatabo kameze nka pasiporo.

Iyo pasiporo mpimbano ngo ni yo bakoreshaga aho bageze hose ndetse ngo Gakire yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ayifite ubwo yagarukaga mu Rwanda.

Umunyamakuru Gakire yakatiwe gufungwa imyaka itanu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW