Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball yo ku mucanga ry’abatarabigize umwuga ritegurwa n’abibumbiye mu muryango witwa ‘Mamba Club’, rirabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe imikino ya 1/2 n’iya nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, ni bwo Umuryango ‘Mamba Club’, wakoranye ikaniro n’itangazamakuru cyari kigamije gusobanura irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Mu bari bakitabiriye, harimo Umunyamabanga Mukuru wa Mamba Club, Nizeyimana Dieudonné wanatangiye asobanura imiterere y’irushanwa, Perezida w’uyu Muryango, Shingiro Christian, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Mucyo Philbert, Kaneza Mireille ndetse na Uwimana Cyprien.
Uyu muryango wa ‘Mamba Club’ umaze imyaka 15 uri hamwe. Urimo abakinnye umukino wa Volleyball nk’ababigize umwuga, ariko basoje gukina bishyira hamwe bagamije gukomeza kuba hafi y’uyu mukino.
Irushanwa rya Mamba Beach Volleyball, risanzwe ari ngarukamwaka ariko kuri iyi nshuro ryahujwe no kwizihiza imyaka 15 uyu muryango umaze uri kumwe, ari na yo mpamvu hanatumiwemo amakipe asanzwe akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu Bagore.
Mu batarabigize umwuga, batangiye gukina tariki ya 15 Ugushyingo. Batangira ari amatsinda ane aho buri tsinda ryari rigizwe n’amakipe ane.
Bisobanuye ko babanje gukina imikino yo gukuranamo, maze amakipe abiri ya mbere ahahita agera muri 1/4. Tariki ya 14 Ukuboza bazakinwa imikino ya 1/4 izasiga hamenyekanye izizakina 1/2 ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza, ari na bwo hazazamo ababigize umwuga mu bahungu n’abakobwa, noneho ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza hakazakinwa imikino ya nyuma hanasozwa irushanwa.
Irushanwa ry’uyu mwaka, ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Ku bw’Urukundo rw’Umukino.” Cyane ko intego nyamukuru ya Mamba Club, ari ugukundisha abakiri bato umukino wa Volleyball no kubafasha kuwujyanisha no kubaha Indangagaciro z’Umunyarwanda.
Umuyobozi wa Mamba Club, Shingiro Christian, yavuze ko ari undi mwanya mwiza ku bakinnye umukino wa Volleyball, kuko ari irushanwa rya bo.
- Advertisement -
Iri rushanwa rya Volleyball yo mu mucanga, rizakinwa mu minsi ya tariki 17-17 Ukuboza 2023. Amakipe azaba aya Mbere azahembwa nk’uko bisanzwe bigenda.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW