Volleyball: U Rwanda rwajyanye amakipe ane muri Kenya

Mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike ya Volleyball ikinirwa ku mucanga izabera mu Bufaransa umwaka utaha, u Rwanda rwajyanye amakipe ane arimo ay’abagore n’abagabo.

Hari hashize ibyumweru bibiri, izi kipe zose uko ari enye ziri mu mwiherero i Rubavu, zari zagiye ari amakipe atandatu, harimo ane yitwaye neza yahise atsindira kujya muri iri jonjora.

Ku wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, ni bwo ikipe enye z’Igihugu z’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, zahagurutse mu Rwanda zerekeza mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya, ahagomba kubera imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike ya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” (Olympics Games 2024).

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera muri Kenya guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 20-23 Ukuboza 2023. Kuri uyu wa Kabiri, hateganyijwe inama ibanziriza irushanwa [technical meeting] itegura uko irushanwa rizagenda n’uko amakipe azahura.

Uretse kuba Abanyarwanda bagiye gushaka itike y’Imikino Olempike 2024 izabera mu Bufaransa muri Kanama 2024, bazaba banashaka iya All Africans Games izabera muri Ghana hagati ya tariki 8-23 Werurwe 2024.

Amakipe azaba atatu ya mbere muri buri cyiciro, azahita abona itike yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira ku rwego rw’Umugabane (Continental).

Ayo makipe atatu kandi azaba abaonye itike bidasubirwaho yo gukina imikino ya ‘All Africans Games’ izabera mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Amakipe ane yahagurutse, ni abiri y’abakobwa agizwe na Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha ndetse n’iya Uwiringiyimana Albetine na Tuyishime Aloyisie ni mu gihe umutoza wa bo ari Mudahinyuka Christophe.

Ay’abagabo agizwe na: Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ndetse na Niyonkuru Gloire na Akumuntu Kavalo Patrick ni mu gihe umutoza wa bo ari Masumbuko Jean de Dieu.

- Advertisement -
Mu bagore na ho hagiye amakipe abiri
Mu bagabo hagiye amakipe abiri
Akumuntu Kavalo Patrick
Vava na Alba ba APR WVC
Aloysie yazamuye urwego

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW