Abakinnyi  inkuba yakubitiye mu kibuga bose basezerewe mu bitaro

Abakinnyi umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, inkuba iheruka gukubita, bakajya mu bitaro, basezerewe nyuma yo koroherwa.

Ibi byabereye  mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, wahuzaga Inyemera WFC Junior na Rambura WFC Junior, ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Byageze ku munota wa 65 inkuba igakubita, bamwe mu bakinnyi barahungabana abandi barakomereka, bahita bajyanwa mu bitaro bya Byumba abandi bajyanwa mu bitaro by’Umwami Faisal.

Itangazo ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riravuga ko abajyanwe mu bitaro bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.

Itangazo rigira riti “Mu gukomeza gukurikirana ko abagizweho ingaruka bakomeza guhabwa ubuvuzi, twishimiye kubamenyesha ko batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa”.

Gicumbi: Mu kibuga hagati inkuba yakubise abakinnyi n’abatoza

UMUSEKE.RW

- Advertisement -