Gicumbi: Mu kibuga hagati inkuba yakubise abakinnyi n’abatoza

Mu Karere ka Gicumbi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo kuri sitade  y’aka karere haberaga umukino wahuzaga ikipe y’abakobwa ya Inyemera WFC junior na Rambura WFC junior, inkuba yabakubise, irabakomeretsa.

Ibi byabaye ahagana saa sita n’igice(12h30) , bibera mu Murenge wa Byumba,Akagari ka Nyarutarama, Umudugudu wa Nyarubande VIII

Bivugwa ko umukino wari ugeze hagati, ku munota wa 65 kandi imvura yagwaga yari nke .

UMUSEKE wamenye ko inkuba yakubise abakinnyi umunani . Aba barimo ab’ikipe ya  Rambura  batandatu  naho  ab’Inyemera ni babiri. Iyi nkuba kandi yakubise abatoza babiri.

Abakinnyi ba Rambura WFC junior  bakubiswe n’inkuba barimo Uwimaniduhaye Diane w’imyaka 15, Isubirizigihe Jeannine nawe w’iyo myaka.

Yakubise kandi  Uwayisaba Olive w’imyaka 15, Kaze Deline w’imyaka 19 Gisubizo Umulisa w’imyaka 15  na Uwiduhaye Valentine w’imyaka 17.

Ni mu gihe Abakinnyi ba Inyemera WFC junior ari Niyokwizerwa Devotha w’imyaka 16 na  Mutuyimana Clarisse w’imyaka 17.

Abatoza  ni Niragire Jean de Dieu w’imyaka 36 na Umutoniwase Marie Gisele (Team Manager) w’imyaka30.

Umuyobozi w’Akarere  ka Gicumbi,UWERA Parfaite , yabwiye UMUSEKE ko uretse abakobwa babiri barembye, abandi bari burare batashye .

- Advertisement -

Ati “ Babiri nibo wabonaga ko bagize ikibazo gikomeye kuko  bameze nk’anahiye ku mubiri,harimo uwahiye ku gice cyo ku gituza, undi ku itako. Ariko muri rusange ntabwo btacitse cyane ,kuko baravuga, bafite ubwenge nta kibazo,uretse uko gushya kwabayeho. Bakurikiranywe kuva impanuka yaba, uretse abo babiri bashobora kuba bari burare basezerewe.”

Ubu bose bakaba bari kwitabwaho ku Bitaro bya Byumba.

UMUSEKE.RW