Abanyarwandakazi barasabwa kwipimisha kanseri zikunze kubibasira

Inzego z’ubuzima zakanguriye Abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura kugira ngo bamenye uko bahagaze n’usanze ayirwaye avurwe kare.

Ibi babisabwe mu bukangurambaga bwo gusuzuma izi kanseri bugenewe abari n’abategarugori bafite kuva ku myaka 30 buri kubera mu turere dutandukanye.

Marc Hagenimana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara ya kanseri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko hari abantu bagendana kanseri y’nkondo y’umura n’iy’ibere batabizi, ugasanga umuntu afashe icyemezo cyo kuzivuza ari uko yatangiye kubabara.

Akavuga ko iyo umuntu yisuzumishije mbere, bakamusangana izo kanseri, binafasha kuvura kandi igakira vuba itamubayeho akarande.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bafite imyaka 12 y’amavuko mu rwego rwo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura kuko bishoboka.

Yongeraho ko bari gusuzuma ibimenyetso bibanziriza kanseri, abafite ibyo bimenyetso bakavurwa ndetse n’abafite kanseri nyirizina bakitabwaho.

Ati“Dufite ibitaro bitanu bifite ubushobozi bwo kuvura izo kanseri zitandukanye, n’icyo turimo gukora kugira ngo dufashe abaturage bacu kwirinda kanseri.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bapimwe izi kanseri ku buntu, bavuga ko impamvu batisuzumisha mbere biterwa n’imyumvire ikiri hasi kuri izi ndwara.

Tuyisenge Vestine, atuye mu Murenge wa Mukarange twavuganye amaze kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura avuga ko afite nyirasenge wayirwaye, bayitiranya n’amarozi, ibyaje kumugiraho ingaruka zikomeye.

- Advertisement -

Ati ” Twamurwaje igihe kinini biza kurangira apfuye, nanjye naravuze nti reka nze nsuzumwe kuko nabonye uburwayi bwayo kuri masenge.”

Mukamurenzi Galasiya avuga ko hari abaturanyi be bishwe na kanseri nyuma yo kurwara ibere bakabifata nk’ifumbi aho kujya kwa muganga bakirukira mu bavuzi gakondo.

Ati “Birakurya ukumva wenda ni ikibyimba cyangwa inzibyi wa mugani, bagahita bajya mu kinyarwanda, umuntu agashiduka kujya kwa muganga byaramurenze.”

Gusa nawe ahamya ko abaturage bagiye bitabira ibikorwa byo kwisuzumisha mbere byajya bifasha ubuzima bwabo kumererwa neza.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Elekta Foundation, Cecilia Wikström avuga ko bafatanya n’inzego z’Ubuzima mu Rwanda mu guhangana by’umwihariko na kanseri y’inkondo y’umura, mu kwigisha abaturage kwirinda kanseri no kumenya ibimenyetso byayo hakiri kare, bakisuzumisha.

Avuga ko bitarenze Werurwe uyu mwaka, abari n’abategarugori ibihumbi 42 bazaba basuzumwe kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere bitewe n’uko begereje serivisi abazikeneye mu turere twa Gicumbi, Kayonza na Ngoma.

Wikström avuga ko Elekta yunganira uburyo bwo kwipimisha busanzwe mu Rwanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga rituma hapimwa benshi kurushaho, mu gihe gito .

Mu mwaka ushize hasuzumwe kanseri y’ibere abantu 97 077 abagera kuri 610 barayisanganwa naho mu bantu 130 133 bapimwe kanseri y’inkondo y’umura habonekamo 605.

Abisuzumishije kanseri y’inkondo y’umura mu myaka 5 ishize kuva 2018 kugeza 2023 bari 372 904, bigaragara ko 23% by’abagore ari bo bamaze kwisuzumisha kugeza uyu munsi.

Abaje kwisuzumisha bavuga ko bari baracikanwe
Marc Hagenimana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara ya kanseri muri RBC
Tuyisenge Vestine avuga ko kanseri y’inkondo y’umura yahitanye nyirasenge
Inzego z’ubuzima zasuye ikigo nderabuzima cya Mukarange n’icya Nyamirama muri Kayonza

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Elekta Foundation, Cecilia Wikström
Hasuwe kandi Laboratwari igezweho mu gusuzuma kanseri iri mu Bitaro bya Kibungo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW