AMAFOTO: Munyakazi Sadate n’umuryango we bakomeje kuryoherwa n’ibiruhuko

Uwahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’umuryango we, bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’ibiruhuko barimo.

Mu minsi isoza umwaka, abantu b’ingeri zitandukanye bafata ibiruhuko n’imiryango ya bo, mu rwego rwo kwishimira ibyo baba bagezeho.

Munyakazi Sadate uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yifashishije amafoto akomeje gushyira kuri X yahoze yitwa Twitter, agaragaza ko we n’umuryango we baryohewe n’ibiruhuko barimo.

Ubwo hasozwaga umwaka wa 2023, Munyakazi yashyize amafoto kuri X maze yandikaho amagambo agaragaza ko bari mu Mujyi wa Doha muri Qatar.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, uyu mugabo yongeye kugaragaza andi mafoto, maze ayaherekesha amagambo agira ati ‘Ugeze mu Butayu ntuzatahe uturiye itungo.’

Munyakazi uzwiho gucisha ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, yayoboye Rayon Sports guhera mu 2019 kugeza mu 2020.

Munyakazi yagiye mu biruhuko
Bakigera i Doha
Sadate n’umufasha we
Munyakazi hejuru y’itungo
Bakomeje kuhagirira ibihe byiza
Bari mu buryohe
Sadate yishimanye n’umuryango we bari mu biruhuko
Yishimanye n’umuryango we
Munyakazi n’umuhungu we
Umufasha wa Sadate
Umuryango wa Munyakazi Sadate
Ubwo bari bageze i Doha muri Qatar
Abakobwa ba Sadate

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW