Angola yirukanye ku butaka bwayo abanye-Congo 200

Abanye-Congo babarirwa kuri 200 birukanwe ku butaka bwa Angola, nyuma y’igihe baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, baregwa kandi gucukura “Diyama” ya Angola mu buryo butemewe.

Abirukanwe bageze ku mupaka wa Kamako, ku birometero 150 by’Amajyepfo y’Intara ya Tshikapa (Kasaï) ku wa 17 Mutarama 2024.

Sosiyete sivile ya Kamako ivuga ko birukanwe muri operasiyo yiswe “Makoso” yo guhiga bukware abatuye mu buryo butemewe muri Angola.

Padiri Trudon Keshilemba, perezida wa sosiyete sivile ya Kamako avuga ko iyo operasiyo yatangijwe muri Angola igamije kwirukana Abanye-Congo bakomeje kwirunda muri icyo gihugu.

Avuga ko muri Angola abo banye-Congo bishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa “Diyama” mu buryo butemewe.

Sosiyete sivile, ivuga ko ibabazwa no kutagira ibikorwa remezo byakira abo birukanwa, igasaba Leta ya Congo gufata ingamba zihutirwa zo gukemura iki kibazo mu gihe nta miryango y’abagiraneza ihari.

Mu Ukuboza 2024, Abanyekongo 909 barimo abagabo 852, abagore 54, umuhungu 1 n’abakobwa 2 bari barirukanwe mu butaka bwa Angola, nk’uko sosiyete sivile ibigaragaza. Aba birukanwe babaho nk’nzererezi kuko bambuwe byose.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi busabwa gusesengura byimbitse impamvu zitera Abanye-Congo kwimukira muri Angola nk’igisubizo cyo guhangana n’ihohoterwa bakorerwa.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW