RDC: Umuhezanguni Bitakwira yagororewe Ubudepite

Umuhezanguni Justin Bitakwira Bihona-Hayi wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), azira gushishikariza Abanye-Congo kwirukana Abatutsi, yagororewe kuba Umudepite.

Komisiyo y’amatora ya DR Congo yatangaje ibyavuye mu matora y’abadepite b’inteko ishingamategeko y’igihugu aho ishyaka UDPS rya Félix Tshisekedi ryabonye imyanya myinshi.

Bitakwira wabaye Minisitiri w’iterambere ry’Icyaro n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko asanzwe ashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Mu Ukuboza 2022, Bitakwira yafatiwe ibihano na EU birimo kumwambura uburenganzira bwo gukorera ingendo mu bihugu bigize uyu muryango.

Ni ibihano byari bigamije guhagarika imvugo ze z’urwango afitiye Abatutsi, cyane cyane Abanyamulenge.

Ntacyo byahungabanyije ku bukangurambaga bwa Bitakwira kuko yakomeje kugaragaza ko Abatutsi ari abanzi b’igihugu kandi ko ari Abanyarwanda bakwiye guhambirizwa, bakajya mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki yavuze ko atazigera ahagarika umurongo we, kuko n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo bushyigikiye ibyo yita “ibitekerezo byo kurokora igihugu.”

Mu nyigisho yatanze mu bikorwa byo kwiyamamaza ntiyahwemye kugaragaza ko Umututsi ari umunyabyaha mubi.

Yigambye ko ari we wagiriye inama Perezida Tshisekedi yo guhagarika umubano n’u Rwanda no kwikoma Perezida Kagame ahantu hose.

- Advertisement -

Bitakwira yunzemo ko ari we wasabye umukuru w’igihugu cya RD Congo gushyira Mai Mai n’izindi nyeshyamba mu cyiswe Wazalendo, gifasha FARDC kurwana na M23.

Uyu muhezanguni nyuma y’amatora yo ku wa 20 Ukuboza 2023, yabwiye abarokore b’i Mulongwe muri Uvira ko uwaremye Umututsi ari nawe waremye dayimoni.

Yagize ati “Ntekereza ko uwabaremye ari we waremye dayimoni. Ntabwo nigeze mbona ubwoko bubi nka bwo.”

Muri Kanama 2023, abahagarariye Abanyamulenge bandikiye Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Rose Mutombo, bamumenyesha ko amagambo ya Bitakwira akomeje gutuma imiryango yabo ikorerwa urugomo. Gusa ntacyo byatanze.

Justin Bitakwira Bihona-Hayi yabaye Umudepite

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW