Bokota yagaruwe mu kazi ka Addax SC

Nyuma yo kugira ibyo batumvikanaho ndetse akabwirwa ko amasezerano ye yaseshwe, umutoza wungirije wa Addax Sport Club, Bokota Ndjoku Labama, yagaruwe mu kazi n’umuyobozi w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yaguze iyahoze yitwa Rugende FC, maze ayihindurira izina ayita Addax SC.

Uyu muyobozi yahise azana umutoza mukuru n’umwungiriza we, Bokota Ndjoku Labama uzwi nka Bogota Labama.

Bokota akigera muri iyi kipe, yahawe ibihumbi 200 Frw yiswe ayo kumufasha gutura hafi y’akazi (Installation). Uyu mutoza yahise yishyura amezi atatu y’inzu ku bihumbi 60 Frw ku kwezi, maze asigarana ibihumbi 20 Frw mu yo yahawe.

Ubuyobozi bw’ikipe bwasinyanye na Bokota amasezerano y’umwaka umwe w’imikino (Saison Sportive). Bisobanuye ko agomba gutoza uyu mwaka wose 2023-2024.

N’ubwo uyu mutoza wungirije n’umutoza mukuru basinye amasezerano y’akazi, ariko nta byangombwa byo gukorera mu Rwanda bigeze bashakirwa (Work Permit) ndetse kugeza ubu ntabyo barabona.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Bokota yatumweho umutoza mukuru ngo amubwire ko ubuyobozi bubaye buhagaritse ibikubiye mu masezerano birimo umushahara ahubwo bazajya bakorera agahimbazamusyi ku mikino ikipe yatsinze gusa.

Bisobanuye ko umushahara wa Bokota wari uhagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ubwo yasinyaga amasezerano, yasinye ayo kuzajya ahembwa ku kwezi.

Mvukiyehe yabwiye umutoza mukuru ngo abe ari we ujya kubisobanurira umwungiriza we, ngo kuko bari batarabona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda (Work Permit).

- Advertisement -

Bokota yamusubije ko bidashoboka, ahubwo ko ikipe yagakwiye kuba ifasha abakozi ba yo kubona ibyo byangombwa.

Icyahise gikurikiraho, ni uko uyu mutoza wungirije yahise yandikirwa ibaruwa yo gusesa amasezerano abwirwa ko bitewe no kuba adafite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Kuva ubwo ikipe ya Addax SC yahise ihagarika ibyo Bokota yemerewe mu masezerano ye, birimo kumuhemba n’ibindi bijyanye n’ibikubiye mu masezerano ye.

Gusa nyuma yo kwandikirwa abwirwa ko amasezerano ye yaseshwe, ubuyobozi bwa Addax SC bwahise bwigarura buha uyu mutoza amafaranga yasabaga yo kujya kuzana icyangombwa cyerekana ko atigeze akatirwa n’Inkiko iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo kimufashe kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mutoza wanakiniye Amavubi n’andi makipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, yerekeje iwabo kuzana ibyo bisabwa ndetse akazahita akomeza akazi ke nk’uko bisanzwe mu kipe ya Addax SC.

Umuyobozi wa Addax SC, Mvukiyehe Juvénal yemeje ko gutandukana byabaye kugeza igihe abatoza be bazabonera ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda, bakaba bakomeza akazi.

Ati “Ni byo. Kandi tubaha amasezerano badusabaga ko ayo masezerano azabafasha aho bayerekana ngo babone ibyangombwa. Ntabwo wakomeza gukoresha umukozi utujuje ibyangombwa, yewe nk’umunyamahanga udafite ibyangombwa by’akazi. Nibajye gushaka ibyo byangombwa ariko amasezerano yahagaze. Nabibona tuzavugana baze bakore akazi. Ariko batujuje ibyangombwa sinaguma muri iyo risk.”

Bokota yamenyekaniye cyane mu kipe ya Rayon Sports yanagiriyemo ibihe byiza, bituma abengukwa na APR FC. Izi kipe zombi zatumye ahamagarwa mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi. Mbere yo kuva mu Rwanda yanaciye muri Musanze FC.

Addax SC ifite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Mvukiyehe Juvénal yahisemo kugumana na Bokota
Bokota ni umutoza wungirije muri Addax SC
Yari yandikiwe ibaruwa isesa amasezerano

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW