Abatuye mu Karere ka Burera by’umwihariko abiganjemo urubyiruko rurimo n’abahoze mu bucuruzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakaza kubivamo, bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhiga abagikora ibi bikorwa.
Ni ingamba bihaye kuri uyu 23 Mutarama 2024, ubwo bari mu nama nkuru y’Igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, nyuma yo kumva impanuro z’umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Perezida Kagame yabakanguriye guharanira kumenya abo bashaka kuba bo, kandi ko aribo igihugu kigomba kubakiraho nk’Abanyarwanda bazima b’ejo hazaza.
Iyi nama yabereye mu Karere ka Burera mu cyumba cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutore giherereye I Nkumba, aho abaturage n’abayobozi basaga 300 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bateraniye bakurikirana ku buryo bw’amashusho inama y’Igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 19 yaberaga I Kigali muri Kigali Convention Center.
Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ni umwe muri bo yagize ati ” Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, iwacu ubu twarabihagurukiye kuri bake babisigayemo. Mbere ubuyobozi bwashyiragaho ibihano bikaze, ntibyavuyeho ahubwo twongeyeho ubukangurambaga bukorwa urugo ku rundi, aho umuturage yigisha mugenzi we ububi bwabyo, ari naho havuye umusanzu wo gutangira amakuru ku gihe kandi bitanga umusanzu ukomeye mu kubirandura”
Ngendahimana Jean de Dieu wakoreshaga akanacuruza ibiyobyabwenge nawe yagize ati ” Nacuruje nywa ikiyobyabwenge cya kanyanga igihe kinini cyane, ndafungwa nkatirwa imyaka itatu n’igice mfungurwa kubw’imbabazi z’umukuru w’Igihugu.
Ubu ndi umwe mu bazenguruka Akarere nigisha abantu kubireka, kuko aho mbiviriyemo nashinze koperative y’abarenga 140 yiganjemo ababivuyemo, ducuruza imyaka, tukanahinga. Ubu rero na bake bakibirimo nta gahenge tuzabaha kugeza bicitse burundu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu , NSHIMYIMANA Jean Baptiste, avuga ko mu byihutirwa byakozwe, habayeho kubaganiriza ububi bw’ibiyobyabwenge no kubireka.
Yagize ati ” Turashima Perezida wa Repeburika wadufashije kubegera, bagahangirwa imirimo mishya ibinjiriza amafaranga muri gahunda y’imishinga yo ku mipaka, kuko ari akazi katazahoraho .Twabakanguriye kujya mu makoperative barabikora, ubu babasha kubona amafaranga atunga imiryango yabo banitangira ubuhamya, bigatuma n’abakibibamo babireka”
- Advertisement -
Kugeza ubu mu Karere ka Burera habarirwa amakoperative arenga 40.
Agizwe n’umubare munini w’abakoraga ubucuruzi bw’abambukiranya imipaka butemewe, cyane bagiye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, aho ubu bakora ubucuruzi bw’imyaka, bakora ubudozi, ubukorikori n’ibindi.
NYIRANDIKUBWIMANA Jeanviere
UMUSEKE.RW/BURERA