Dr Frank Habineza  yagaragaje umuti wavugutwa ngo umutekano mu karere ugaruke

Perezida w’shyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda], Dr Frank Habineza, yatangaje ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro hagati y’ibihugu by’u Rwanda,uBurundi na Congo, kugira ngo hashakwe igisubizo ku mwuka mubi uri hagati y’ibyo bihugu, kandi  ibyemezo bifatwa, bigashyirwa mu bikorwa.

Ibi yabigaragaje ubwo habaga   kongere( Congres ) y’abari muri iri shyaka mu turere twa Gasabo,Kicukiro,Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali. yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2026.

Hashize igihe mu karere hagati y’u Rwanda, u Burundi na Congo birebana ay’ingwe. RD Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni mu gihe u Burundi bwo bushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa RED-Tabara, urwanya iyi leta.

Ni  ibirego byose u Rwanda rwakomeje kwamaganira kure,ahubwo rukavuga ko Congo ikomeje guha icumbi abari mu mutwe wa FDLR basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr Frank Habineza atangaza ko nk’ishyaka Green Party bifuza ko ibiganiro hagati y’ibihugu by’u Burundi , Congo n’u Rwanda, byaba igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo bihari.

Yagize ati “ Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Congo, twebwe nk’ishyaka , twifuza yuko ibibazo bihari, byakemuka mu nzira y’amahoro ari byo biganiro. Tukumva yuko aho kugira ngo habe umwuka wo gushaka guteza intambara cyangwa gushotorana,twumva bamwe bavuga yuko bashaka gutera u Rwanda. Twumva ibyo ntacyo byatugezaho cyangwa byabagezaho. “

Dr Frank Habineza asanga impamvu kenshi ibibazo bihari bidakemuka ari uko imyanzuro  ifatwa idashyirwa mu bikorwa.

Akomeza ati “Twifuza yuko ibiganiro bihari, n’umuhuza ari Perezida wa Angola, byakomeza ariko nanone mu bayobozi bacu mu karere k’ibiyaga bigari , ibyo baba baganiriye  bajye babishyira mu bikorwa.

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Turambiwe nuko baganira, barangiza bagakora ibindi bitandukanye n’ibyo batubwira mu matangazo.Twifuza yuko kugira ngo dukomeze kubagirira ikizere, bashyira mu bikorwa ibyo baba bamaze kumvikanaho. Nibwo tuzabona amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.”

Mu nama yabaye muri Nyakanga 2022, ibera muri Angola, igamije gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, hafashwe imyanzuro itandukanye irimo Kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe yose iwushamikiyeho, Gushyiraho uburyo bukenewe mu gufasha impunzi gutahuka,Kurwanya imbwirwaruhame zibiba urwango, Kongera kuzura imikoranira y’abashinzwe ubutasi hagati ya Congo n’u Rwanda.

Icyakora ibi byose  mu myanzuro yafashwe ntacyashyizwe mu bikorwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMSEKE.RW