Gen Muhoozi yashenguwe n’iraswa ry’umupasiteri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n'umujyanama we

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yababajwe n’iraswa ry’umupasiteri witwa Aloysius Bugingo, asaba ko hatangwa ibisobanuro.

Pasiteri Aloysius Bugingo uzwi cyane kubera gushyikira Gen Muhoozi Kainerugaba na Perezida Museveni yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo umuntu wari kuri moto yarashe imodoka yarimo we n’uwitwa Richard Muhumuza, ushinzwe kumurinda.

Polisi ivuga ko uyu mushumba ukuriye urusengero rwitwa Prayer House Ministries yarashwe urufaya rw’amasasu, isasu rikamukomeretsa ku rutugu, umurinzi we witwa Richard Muhumuza akahisiga ubuzima.

Gen Muhoozi yatangaje ko yababajwe cyane n’iryo raswa, asaba ko hatangwa ibisobanuro.

Ku rubuga rwa X yagize ati “Turashima Imana ko umuntu wacu ukomeye, udushyigikira, Pasiteri Bugingo yarokotse urupfu mu ijoro ryakeye, ubwo yari agiye iwe mu rugo. Namuvugishije kandi ubu ameze neza. Gusa afite ibikomere ku rutugu. Inshuti akaba n’umuyoboke w’itorero yishwe n’umugizi wa nabi.”

Pasiteri Bugingo arazwi cyane muri Uganda kubera gushyigikira Perezida Museveni na Gen Muhoozi

Yakomeje ati “Hagomba gukurikizwa amategeko n’iperereza ryihuse, rizageza imbere y’ubutabera aba bagizi ba nabi.”

Gen Muhoozi yibajije uwaba yakoze aya mahano ati “Ese aba banyabyaha ni ba nde? Ni ADF (Umutwe urwanya leta ya Uganda) cyangwa n’undi wo mu wundi mutwe? Dukeneye ibisobanuro kuri ibi bibazo.”

Gen Muhoozi avuga ko kibaye igitero cya kabiri kigabwe kuri bamwe mu bashyigikiye Perezida Museveni na we, mu mezi umunani ashize.

Polisi ya Uganda ivuga ko yahise itangira iperereza ngo hafatwe uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Posisi ivuga ko ibi byabereye ahitwa Namungona, Kasubi Rubaga mu mujyi wa Kampala.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe gutanga amakuru muri Polis ya Uganda, ASP Luke Owoyesigyire, avuga ko “Nubwo yakomerekeye muri icyo gitero, Pasiteri Bugingo yashoboye kwitwara ku bitaro bya Mulago. Ngo ikibabaje ni uko ushinzwe umutekano we yapfuye ageze ku Bitaro.”

Polisi ya Uganda ikavuga ko ari kwivuza neza kandi ari gukurikiranirwa hafi.

Umugizi wa nabi yasize yishe ushinzwe kurinda Pasiteri Bugingo

UMUSEKE.RW