Gisagara ntikirangwamo amavunja

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda bwemeza ko indwara y’amavunja yari yarahashinze imizi itakiri ikibazo kuko yahacitse burundu.

Ku wa 14 Ugushyingo 2014, ubwo yari yasuye Akarere ka Kirehe, Perezida Paul Kagame, yagarutse ku kibazo giteye inkeke cy’abana barwaye amavunja, agasanga ari abayobozi batagira icyo bakora ngo acike.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu yavuze ko atari azi iki kibazo, ashimangira ko kigiye guhagurukirwa mu maguru mashya.

Yagize ati ” Turaza guhangana n’abayobozi nabo bategereje abagiraneza bazaza kubahandurira amavunja. Ntabwo bishoboka. Biraza guhagara ku ngufu. Ntabwo tuza kubisaba abantu ku neza, turaza gukoresha ingufu zibirangiza.”

Gusa kuva icyo gihe hirya no hino mu gihugu haracyaboneka abaturage bararana n’amatungo, abarwaye amavunja, abadafite ubwiherero n’abadakozwa ibyo gukaraba.

Hari aho usanga bamwe mu baturage bakivuga ko hari imiryango ifite karande yo kurwara amavunja ku buryo atari ikibazo cy’isuku.

Abo mu Karere ka Gisagara baganiriye na UMUSEKE bavuga ko bashyize imbaraga mu guhashya amavunja ndetse ubuyobozi butanga n’amabwiriza yo guhandura abayarwaye no kubakurikirana umunsi ku munsi.

Ntibazayihora Grace wo mu Kagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi yemeza ko indwara y’amavunja yaterwaga n’umwanda ukabije, ngo hari na bamwe mu baturage bifataga nabi mu rwego rwo kugaragaza ko bakeneye ubufasha.

Ati ” Wagendaga mu nzira ubona abana bagenda batarika, ariko baza kutwigisha batera n’umuti, imbaragasa zaracitse burundu.”

- Advertisement -

Nteziryayo Alphonse wo mu Kagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora we avuga ko ibura ry’amazi riri mu byatizaga umurindi umwanda wateraga amavunja muri ako Karere.

Ati “Amavunja yaterwaga no kutoga ariko ubu amazi arahari, abaturage bafite isuku bahinduye imyumvire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko hari igihe abaturage bari bafite imyumvire yo kurarana n’amatungo, ivumbi ritumuka mu nzu ku buryo byari bigoye gutandukana n’amavunja.

Ati “Ikintu gikomeye twakoze ni ugufasha abantu guhindura iyo myumvire n’abavugaga ko ari amarozi ibyo bikavaho hanyuma kandi abantu bakagira aho kuba hasobanutse.”

Avuga ko begereye abaturage badafite isima mu nzu babigisha gukurungira bya kinyarwanda bifasha mu iranduka ry’amavunja.

Ati ” Icyo rero ni ikintu twakoresheje noneho abaturage babona ko bishoboka noneho amavunja aracika ku kigero cyo hejuru.”

Nathan Hitiyaremye, Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, asaba abaturage b’Akarere ka Gisagara kutirara ahubwo bagashyira imbaraga mu isuku n’isukura kugira ngo amavunja atazabaca mu rihumye akaba yagaruka.

Ati ” Isuku ni uguhozaho, ni buri kanya, igihe cyose wakoze ahantu utizeye karaba intoki, igihe wakandagiye ahantu utizeye karaba intoki.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko nubwo indwara y’amavunja iri muri 21 zititaweho uko bikwiye itagihangayikishije mu Rwanda kuko yahagurukiwe ku buryo bufatika.

Nathan Hitiyaremye, umukozi wa RBC avuga ko bakomeje guhashya amavunja mu Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul
Abaturage b’i Gisagara bemeza ko baranduye amavunja

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Gisagara