Hagiye kuba amarushanwa yo guhashya ubusinzi azahemba agatubutse

Mu Rwanda hagiye gutangizwa amarushanwa mu mashuri makuru na za kaminuza, agamije gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge azahemba miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munyeshuri uzahiga abandi.

Ni amarushanwa agiye gutangizwa na Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi.

Dr Mbonimana asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije kwimakaza ubuzima bufite intego (Sober Club), yateguye ayo marushanwa yiswe ‘Academic Sober Prize’.

Umunyeshuri wemerewe kujya muri aya marushanwa ni uzaba afite impapuro zimwemerera kwiga muri Kaminuza ahagarariye.

Uyu munyeshuri asabwa kandi kuba afite umushinga ufite aho uhuriye no guteza imbere ubuzima buzira ibisindisha bunateza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ayo marushanwa azatangirizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ku wa 10 Mutarama 2024.

Biteganyijwe ko kugeza muri Gicurasi uyu mwaka azaba ari kubera ku rwego rw’amashuri makuru na za Kaminuza.

Kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2024 izo kaminuza zizaba ziri gutanga umubare w’abatsinze kuri Sober Club.

Mu Ukwakira hazabaho gutoranya abahize abandi ku rwego rw’igihugu ari na bo bazahatanira igihembo nyamukuru mu Ugushyingo 2024 mu birori bizabera i Kigali.

- Advertisement -

Buri kaminuza izaba ihagarariwe n’abanyeshuri batanu, aho bazakora mu kizamini cy’ibazwa, uwa mbere akegukana miliyoni 1Frw.

Abarimu b’izo Kaminuza bazafasha gutoranya imishinga myiza kuruta indi ku bijyanye n’udushya ifite, uko izafasha abaturage, uburyo izashyirwa mu bikorwa n’igihe izamara.

Abarimu n’abayobozi ba za Kaminuza bagirwa inama yo kwifashisha igitabo ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ cya Dr Mbonimana kugira ngo bazabashe kuzuza ibisabwa no gufasha abanyeshuri kwitegura ibazwa.

Sober Club ivuga ko abatsinze bose haba ku rwego rwa Kaminuza ndetse no ku rw’Igihugu batazatahira aho kuko bazahabwa ibihembo bitandukanye.

Ubushakashatsi bwo mu 2022 bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga ndetse 61,9% byabo akaba ari abagabo.

RBC ivuga ko muri abo abagera kuri 28.5% ari urubyiruko runywa inzoga ndetse abagera kuri 4.4% bakijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.

Dr Mbonimana avuga ko ashishikajwe no gufasha abiganjemo urubyiruko kwigobotora ubusinzi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW