Abanyarwanda basabwe kudaha agaciro ibihuha bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagarutse, bivuye ku bwiyongere bw’ibicurane bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu.
Ibicurane byinshi byiganje hirya no hino mu Gihugu, aho abantu baribwa umutwe bakanahinda umuriro bakaba banacika intege.
Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko mu byumweru bya mbere by’ukwezi kwa Mutarama 2024 byaranzwe n’ubwiyongere bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurane.
Ni ubwiyongere ngo busanzwe bubaho muri ibi bihe by’imvura nk’uko ishusho y’imyaka yashize (2021,2022,2023) ibigaragaza.
RBC ivuga ko mu bipimo byafashwe mu gihugu hagaragayemo 17% by’ubwandu.
Iki kigo kivuga ko nta bikorwa byo kurwanya Covid-19 biri mu gihugu, usibye ko ukeneye kwipimisha ashobora kujya ku kigo nderabuzima agapimwa ku bushake.
Gishimangira ko nta murwayi wa Covid-19 urembye cyangwa urwariye kwa muganga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Niyingabira, yabwiye Kigali Today ko abantu bagomba kwirinda ibihuha bishingiye ku kuba hariho ibicurane byinshi mu baturage.
Yagize ati “Ibicurane biriho kuko bigendanye n’igihe turimo, umuntu ashobora kumva ababara mu ngingo, gukorora, kuribwa umutwe nk’ibimenyetso bitoroshye, ariko ntabwo ari ubwoko bushya bw’ibicurane nta n’ubwo umuntu yavuga ko ari Covid-19.”
- Advertisement -
Ku kuba hari ingamba zafatwa ngo abantu birinde kwanduzanya ibicurane, avuga ko nta mabwiriza ahari yatanzwe, n’ubwo abantu bahitamo kwambara agapfukamunwa, kuko n’ubundi katagenewe gusa kurwanya Covid-19.
Ati ” Nta cyoba gihari abantu ni bo bagikurura, nta Covid-19 ihari, nta makuru na make yatugaragariza ko dufite ubwandu bushya cyangwa kuba twaba dufite abarwayi barenze urugero, ubuvuzi nabwo burahari.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ashimangira ko nta cyorezo kiri mu gihugu kuko haramutse habaye ibisa n’ibivugwa bashyira itangazo hanze.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW