Hateguwe irushanwa ryo kubyina rizazenguruka igihugu

Byina Rwanda Dance Competition ni irushanwa rigiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana impano yo kubyina.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024 nibwo hatangajwe uko iri rushanwa ryateguwe na RG Consult rizazenguruka igihugu rizagenda.

Ni irushanwa rikomeye rizaba ririmo ibyiciro by’imbyino zitandukanye zirimo “Traditional dance”, “Urban”, “Modern dance”, “Contemporary creative dance”.

Imbyino zose zizahabwa ibihembo aho uzahiga abandi muri buri cyiciro azahembwa bikaba akarusho ku mubyinnyi uzerekano impano idasanzwe mu mbyino zitandukanye.

Uzatsinda muri buri cyiciro akazahembwa miliyoni 5Frw, mu gihe igihembo nyamukuru kizegukanwa n’uzaba agaragaza ko yabasha kubyina imbyino zirenze imwe.

Abifuza guhatana muri iri rushanwa rizaba riri ku rwego rw’Igihugu, bazahabwa urubuga biyandikishaho.

Umuntu ntazava aho atuye ngo ajye kwiyandikisha, ahubwo bizajya bisaba kwifata amashusho y’amasegonda 90, umubyinnyi cyangwa itsinda ry’ababyinnyi bakayifashisha biyandikisha.

Batatu bazaba batoranyijwe muri buri ntara bazahurizwa hamwe uko bazaba ari 15 bashyirwe mu mwiherero bahabwe inyigisho zitandukanye ari nako hashyirwaho amatora yabo.

Remmygious Lubega umuyobozi wa RG Consult yavuze ko muri aya matora hakirebwa uburyo igice kimwe cy’amafaranga azatangwa azahabwa uwatowe ku buryo nubwo atatsinda hari icyo yazatahana.

- Advertisement -

Aba uko ari 15 bazaba bari mu mwiherero rero bazahatanira umwanya wa mbere muri buri cyiciro bityo aba mbere uko ari batatu buri wese ahabwe miliyoni 5Frw nk’igihembo.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’uzahabwa igihembo cy’umubyinnyi mwiza uzaba waragaragaje ko yabasha kubyina imbyino zirenze imwe, uyu akazubakirwa studio yo kubyiniramo mu nzu azakodesherezwa byibuza miliyoni 10Frw mu gihe cy’umwaka, hakiyongeraho n’umushahara w’ibihumbi 500Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Ibihembo kugeza ubu bizahabwa abazatsinda muri iri rushanwa, bifite agaciro k’arenga miliyoni 30Frw hatabariwemo ibishobora kuziyongeraho.

Abanyamakuru basobanuriwe uko irushanwa rizagenda
Remmygious Lubega umuyobozi wa RG Consult

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW