Ubwo kuri uri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hatangwaga mudasobwa ku banyeshuri, abiga mu myaka isoza babajwe no kuba batazihawe.
Aba bavuga ko mu myaka bagezemo ari nabwo zikenerwa cyane, ariko batungurwa no kuba bazimwe.
Umwe mu banyeshuri yabwiye Kigali Today ati “Ntabwo tunejejwe n’ibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu byo kwandika ibitabo. Ikindi kwiga ntibirangirira muri ‘Bachelors’, abazakomeza muri Masters bateganyaga kuzazifashisha. Turahombye cyane.”
Undi na we yagize ati “Nari nayatse nteganya kuyifashisha nkazanayishyura, kuba ntayihawe ntabwo binshimishije.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, ari na we wari waje gutanga mudasobwa muri UR/Huye, yavuze ko kuba abiga mu myaka ya nyuma batazihawe byaturutse ku kuba ubwo batangaga iz’icyiciro cya mbere mu kwezi k’Ukwakira, byaragaragaye ko hari abazifashe nabi n’abazigurishije.
Icyo gihe ngo biyemeje kuba bahagaritse kuzitanga, bakabanza kugenzura ko abazihawe bakizifite, ariko abiga mu myaka ya nyuma ntibaza kuzerekana.
Ati “Twaravuze tuti nidukomeza kuziha ababura amezi makeya ngo barangize banagiye birwanaho, uzaza mu wa mbere tukabura icyo tumuha, bizagenda gute?”
Yakomeje ati “Nidukora imibare tukabona kuzibaha na bo byakunda, tuzagaruka. Ntabwo bishimye, ariko bumve ko bahariye barumuna babo.”
Abahawe mudasobwa bo batangaje ko byabashimishije kuko ngo zigiye kubafasha mu myigire yabo.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW