Ibyago byo gukoresha inkari n’amazirantoki ku gufumbira imyaka

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyagiriye inama abahinzi ko badakwiye gukoresha ifumbire ituruka ku mwanda w’abantu (inkari n’umwanda ukomeye wo mu musarane) kuko bitera indwara mu bantu cyangwa kwangiza ibihingwa.

Hamwe na hamwe mu Rwanda usanga hari abaturage bamara gukoresha umusarane bakawutaba, umwanda wamara kubora bakawufumbiza imyaka, cyangwa bagakusanya inkari bakazivanga n’amazi bakifashisha iyo mvange mu gufumbira ibihingwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganwe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48% ibi bikaba byaratumye abantu bakuru batangira guhabwa ibinini by’inzoka.

Nathan Hitiyaremye umukozi wa RBC ushinzwe guhuza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura hagamijwe kurandura indwara zititaweho uko bikwiye, yabwiye UMUSEKE ko uburyo bwo gufumbiza imyanda yo mu musarane biri mu bitera inzoka zo mu nda, asaba abahinzi ko badakwiye kubikoresha kuko bigira ingaruka mbi haba ku bihingwa no ku bantu.

Ati “Umwanda wo mu musarane twakozeho ubushakashatsi dusanga utera inzoka zo zo mu nda zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.”

Gusa Hitiyaremye yavuze ko imyanda y’abantu ishobora kuvamo ifumbire nziza mu gihe itunganyijwe neza mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Ati ” Uwo mwanda ugomba kubanza gutunganywa, ntabwo ari byiza kuwufata ngo uhite uwujyana mu murima.”

Yakomeje avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri 2020 bwagaragaje ko Uturere dukoresha ifumbire yo mu musarane aritwo turwaje inzoka zo munda kurusha utundi.

Muri utwo turere harimo aka Burera gafite abagera kuri 14% baterwa inzoka zo mu nda no gukoresha ifumbire yo mu musarane.

- Advertisement -

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera bavuga ko bafashe icyemezo cyo kureka gukoresha iyo fumbire kubera guhora barwaza inzoka zo mu nda.

Kuva bahagaritse kuyikoresha bakayoboka ifumbire mvaruganda n’iy’imborera ngo bareza neza kandi ntakurwaza indwara za hato na hato.

Ntuyehe Jean Nepomuscene ati ” Twasanze iyi fumbire yo mu musarane yuzuyemo amagi y’inzoka kandi amara imyaka itanu mu murima zikaba zanduza umuntu wese ugeze aho iyo fumbire yamenwe ndetse niyo myaka yezemo ziba zirimo, bityo bituma tuyireka nyuma y’amabwiriza twagejejweho n’impuguke zishinzwe ubuhinzi.”

Felicien Ayabavandimwe nawe ati ” Kubona umusaruro uhora wivuza abana bakagwingira kubera guhora kwa muganga uwo musaruro ntacyo wazakugezaho, ahubwo ibyiza iyo fumbire yasimbuzwa iyi myanda yo mu rugo bakubura bakayivanga n’iy’amatungo magufi yo mu rugo hamwe n’iy’imborera.”

Izi ndwara z’inzoka zo mu nda  zifatwa nk’indwara zihangayikishije inzego z’ubuzima kuko ziza ku rutonde rw’indwara 21 ziri mu cyiciro cyiswe indwara zititaweho uko bikwiye, u Rwanda n’Isi bazirikana buri wa 30 Mutarama.

Abahinzi barasabwa gucika ku ifumbire y’umwanda wo mu musarane

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW