Icyihishe inyuma y’umusaruro nkene wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gutsindwa umusubirizo, umwuka uyirimo urabemerera kuba bari aho bari kugeza ubu.

Mu minsi ine gusa, ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutsindwa imikino ibiri irimo uwo yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-0 muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro n’uwo yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 ku munsi wa 17 wa shampiyona.

Mbere yo gukina na Gorilla FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, yari yagabanye amanota na Muhazi United ubwo yanganyaga igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Uyu musaruro mubi, ukomeje kwibazwaho na benshi barimo n’abakunzi ba yo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko muri iyi kipe yo ku Mumena, ubuyobozi, abakinnyi n’abatoza, bari kurebana ay’ingwe.

Amakuru avuga ko abakinnyi bahamagara Perezida w’ikipe kuri telefone igendanwa bakeneye kumubwira ibibazo bihari, akanga kubitaba ariko bakoresha izindi nimero, akazitaba.

Umwuka uva mu rwambariro rw’iyi kipe, uvuga ko kapiteni wa yo, Niyonzima Olivier Seifu, yabwiye abayobozi ko n’ubwo bakomeje kwirengagiza inshingano, bazashaka gukemura ibibazo ari uko ikipe itangiye kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Abafana baganiriye na UMUSEKE, baratunga urutoki Perezida w’ikipe, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général, bamushinja kutuzuza inshingano ze.

Umwe mu bakinnyi yagize ati “Uramuhamagara akanga kukwitaba, ariko wakoresha indi akakwitaba. Ubwo se iyo kipe yatsinda ite? Urumva tukiri ikipe?”

- Advertisement -

Ikipe ya Kiyovu iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 22 mu mikino 17 imaze gukina.

Abakinnyi baratunga urutoki Perezida w’ikipe, Ndorimana Jean François Régis (uri iburyo)
Ishyamba si ryeru muri Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW