Impunzi zo muri Gaza mu nzira zo kujyanwa muri Congo

Leta ya Israel iratangaza ko iri mu biganiro n’ibihugu bitandukanye kugira ngo byakire abahunze agace ka Gaza kagizwe umuyonga n’ibisasu bihaterwa umusubirizo.

 

Igice kinini cya Gaza ubu cyabaye amatongo nyuma y’ibisasu by’urutavanaho by’igisirikare cya Israel, intambara muri Gaza imaze kugwamo abarenga ibihumbi 22 nk’uko leta ya Hamas itegeka Gaza ibivuga.

 

Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo muri Gaza nyuma y’amezi hafi atatu y’intambara kuri Gaza.

 

Abahunze intambara, abenshi bari mu nkambi ziri mu gace k’amajyepfo ya Gaza aho babayeho mu buryo budakwiye kandi batungwa n’inkunga y’imiryango ifasha imbabare.

 

Zman-Israel ivuga ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yashize abaminisitiri be uwo mugambo wo kohereza izo mpunzi mu bindi bihugu.

- Advertisement -

 

Iki kinyamakuru gitangaza ko abantu ibihumbi amagana bo muri Gaza intambara nirangira bashobora kwimurirwa ku bushake bwabo mu bihugu birimo Arabia Saudite na Congo.

 

Netanyahu aherutse gutangaza kobari mu biganiro n’ibihugu bitandukanye kugira ngo bizakire izo mpunzi.

 

Ibihugu bya Congo na Arabia Saoudite ntacyo biratangaza kuri iyi nkuru y’uko byegerewe na Israel ngo yakire impunzi zo muri Gaza.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW