Joackiam Ojera yatekeye Rayon Sports imitwe yanga gufata

Umunya-Uganda ukinira Rayon Sports, Joackiam Ojera, yashatse ko iyi kipe imirekura akayisubiza amafaranga make mu yo yatanzweho ariko ikipe ibyamaganira kure.

Kuva Abanya-Uganda bakinira Rayon Sports bajya mu biruhuko, nanubu ntirabagaruka mu kazi ndetse bivugwa ko bamwe muri bo bagiranye ibibazo n’ubuyobozi bw’ikipe bakinira.

Ojera Joackiam wajyanye na bagenzi be barimo Charles Baale na Simon Tamale muri Uganda ariko nanubu bakaba batari mu kazi, bivugwa ko basabye ubuyobozi kubategera indege ibagarura mu Rwanda ariko ubuyobozi bukabyamaganira kure.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko muri icyo gihe bari muri Uganda, Joackiam Ojera yifuje gutandukana na Rayon Sports kuko amakuru avuga ko yifuzaga kujya muri Police FC.

Uyu musore watanzweho miliyoni 25 Frw akayisinyira imyaka ibiri, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamwemerera akishyura miliyoni 5 Frw muri 25 yatanzweho hanyuma impande zombi zigasesa amasezerano, ariko ubusabe bwe bwahise bwamaganirwa kure.

Nyuma y’uko Ojera abwiwe ko ibi asaba bidashoboka, yatangiye guseta ibirenge mu kwitabira akazi k’ikipe afitiye amasezerano.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko imitwe ipfubanye uyu mukinnyi, akomeje kurebana ay’ingwe n’ubuyobozi.

Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, idafite Joackiam Ojera, Charles Baale na Simon Tamale.

Joackiam Ojera yatekeye imitwe Rayon Sports ariko yanga gufata

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -