Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024,yagiranye ibiganiro na mugenzi we Ukraine, Volodymyr Zelensky, bigamije kureba uko amahoro muri iki gihugu.
Bombi bahuriye mu nama i Davos mu Busuwisi, aho bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko mu bimwe mu byibanzweho muri ibyo biganiro ari intambara imaze iminsi muri iki gihugu ihanganyemo n’u Burusiya ndetse n’uko ikwiye kurangira.
Ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina.
Perezida Zelensky kuri X (yahoze ari twitter)yatangaje ko baganiriye gahunda iganisha ku mahoro n’uko Afurika yabigiramo uruhare.
Yagize ati “Namenyesheje Perezida Kagame uko gahunda igamije kugera ku mahoro iteye. Ijwi ry’ibihugu by’Afurika ni ingenzi kugira ngo ishyirwe mu bikorwa. Uwari uhagarariye u Rwanda yitabiriye inama ya kane ya gahunda y’amahoro yahuje abajyanama”.
Perezida wa Ukraine yavuze ko kuba u Rwanda rwarohereje umuntu uruhagararira muri iyi nama biha ubutumwa ibindi bihugu byo muri Afurika.
Ati “Ibi bitanga ikimenyetso gikomeye ku bindi bihugu byo muri Afurika. Ukraine yashyize Ambasade mu Rwanda ishaka gukomeza umubano n’akarere no kujya yoherezayo umusaruro w’ubuhinzi.”
Igihugu cya Ukraine giheruka gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umubano wacyo n’u Rwanda ndetse n’ibihugu byo mu karere ruherereyemo.
- Advertisement -
Igihugu cya Ukraine kigiye kumara imyaka hafi ibiri kiri mu ntambara n’Uburusiya.
Ni intambara yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu bw’isi by’umwihariko mu gutuma ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira.
UMUSEKE.RW