Kayonza: G.S Gishanda ku isonga mu isuku n’uburere

Kwigira ahantu heza hari isuku, umwuka mwiza kandi hatarangwa umwanda ni bimwe mu bifasha abana bo muri G.S Gishanda gukurikira amasomo bahabwa, kandi n’abarezi bagakorera ahantu heza.

Groupe Scolaire Gishanda iherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu nkengero za Parike y’Akagera.

Ukinjira muri iki kigo cy’amashuri utangazwa n’isuku iharangwa, bituma utekereza ko atari ishuri ryo mu cyaro, kuko hari menshi yo mu Mijyi ataryigezaho.

Abanyeshuri, abarezi n’abayobozi ba G.S Gishanda bavuga ko biyemeje kurandura indwara zirimo inzoka zo mu nda, Bilharziose, ubuheri, amavunja n’izindi zose ziterwa n’isuku nke.

Intsinzi yo guhashya izo ndwara ishibuka mu bukangurambaga bukorwa n’abanyeshuri n’abarimu binyuze muri Club y’Ibidukikije, Isuku n’Isukura.

Sr Marie Solange Mukamuganga, Umuyobozi wa G.S Gishanda avuga ko baharanira gukomeza imyigire y’abana mu buryo butekanye kugira ngo bakomeze gutera imbere no kwagura imyumvire n’ubumenyi .

Buri gitondo mbere y’uko abana binjira mu ishuri, bagenzura buri umwe ko asa neza, imyambaro, inzara, umusatsi n’isuku yo mu menyo.

Hagenzurwa uko amafunguro ategurwa kuva mu gikoni kugera ku isahani y’umwana, hirindwa indwara zikomoka ku mwanda.

Ni ihame ko buri mwana uvuye mu musarane agomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bigakorwa kandi mbere na nyuma yo gufata amafunguro.

- Advertisement -

Mu kwirinda ko abana bicwa n’inyota bakaba banywa amazi adasukuye, buri shuri rifite injerekani iba irimo amazi meza yanyuze mu bikoresho byabugenewe biyungurura amazi (filtre).

Bafite n’icyumba cy’umukobwa cyakemuye ikibazo cy’abana bamaraga igihe batiga cyane cyane iyo babaga bari mu mihango, bigatuma batsindwa.

Sr Mukamuganga ati ” Dushishikariza n’ababyeyi kwita ku isuku kugira ngo umwana atava ku ishuri ameze neza hanyuma ngo yandurire mu rugo.”

Rugira Jean Baptiste, Umukozi mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza, yemeza ko isuku n’imyitwarire y’abiga muri G.S Gishanda byerekana ko ari ishuri rifite icyerekezo.

Ati ” Ibi tubona muri G.SGishanda bizabera urumuri ibindi bigo 270 dufite muri aka Karere kuko hari gahunda y’amatsinda (Clubs) ashinzwe isuku n’isukura mu bigo byose kandi bagomba guhura bakajya bahuhugurana.”

Asaba kandi ko abarezi n’ababyeyi bakwiye kugira ubufatanye bukomeye mu gukurikirana abanyeshuri, baba bari ku ishuri ndetse no mu rugo.

Nathan Hitiyaremye umukozi wa RBC, asaba andi mashuri kwigira kuri G.S Gishanda uko yahangamuye isuku nke.

Ati ” Iri shuri ni indorerwamo yo guhindura imyumvire ku isuku n’isukura mu mashuri yose no mu miryango yacu.”

Hitiyaremye avuga ko gukwirakwiza ibigega by’amazi mu bigo by’amashuri, kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa no guha imbaraga ‘Clubs’ z’isuku n’isukura bizafasha kurandura indwara zititaweho uko bikwiye.

G.S Gishanda yigamo abanyeshuri 1943 barimo 192 bo mu mashuri y’incuke, 1316 bo mu mashuri abanza na 435 biga mu yisumbuye.

Isuku bayigize umuco
Nathan Hitiyaremye, Umukozi wa RBC avuga ko ibigo by’amashuri bikwiriye kwigira kuri G.S Gishanda
Sr Marie Solange, Umuyobozi wa G.S Gishanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW