Kigali: Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya kompanyi itwara abagenzi ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi modoka yakoze impanuka ya Jeep Toyota ifite pulaki nomero RAD 068 G.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 23 Mutarama 2024 igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi, irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya ‘Camera’ y’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje  ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko waturutse ku businzi, kuko uwari uyitwaye ibipimo byagaragaje ko yari yafashe ku bisindisha.

Ati “Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y’umutekano irarimbuka n’imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n’abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho”.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

SP Kayigi avuga ko  Polisi y’u Rwanda, ishishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ati “Rwose turasaba abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko biri mu bintu byangiza ubuzima bwabo n’ubw’abandi ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo”.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -