Kinigi: Umunuko uva mu Mudugudu w’Ikitegererezo uzengereje abaturage

Bamwe mu baturage baturiye Umudugudu w’Ikitegererezo uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umwanda uvanze n’umunuko bituruka mu byobo byirohamo imyanda yose iva muri uyu mudugudu.
Abavuga ibi ni abatuye mu mudugudu wa Gikeri mu kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze, aho utandukanira n’uwa Kinigi.
Bavuga ko kuba iyi myobo barayubatse bazi neza ko bayegereje aho batuye ntibanayipfundikire bibangamiye ubuzima bwabo, ndetse byiyongeraho ko hashobora kugwamo n’abana babo.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Sinzi uko nabivuga ngo ubyumve, iki gifose kiratubangamiye cyane kubera ikinuko kibamo, dusangira n’amasazi aturukamo ajya ku masahani turya tuyiyama, kuko bidapfundikuye.”
Yakomeje agira ati “Iyi myanda ituruka hariya mu mataje y’umudugudu w’icyitegerezo turasaba ko bagashaka ubundi buryo fose zitakomeza kutubangamira turahangayitse.”
Undi nawe ati “Tumaze umwaka umwe n’igice duhanganye n’iki kibazo ndetse twagiye tubibwira abayobozi bakatubwira ngo bazagikemura ariko bigahera mu magambo.”
Aba baturage bavuga ko iyo imvura iguye haba hari ikinuko cyinshi kivanze n’amasazi yiroha mu ngo zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko agiye kubaza impamvu ibi byobo byubatswe hagati mu baturage, ntibinapfundikirwe ngo kuko byaba ari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa vuba.
Yagize ati “Nibyiza ko menye icyo kibazo, ndabaza menye impamvu izo fose zubatswe hagati mu ngo z’abaturage, n’ubu tugiye mu nama n’abayobozi batandukanye ndaza kubaza numve, niba ariko bimeze byaba ari ikibazo gikomeye.”
Meya Nsengimana avuga ko icyo kibazo cyashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ku buryo bagiye gukora ibishoboka ngo gikemuke.
Ati “Biratuma mpita mbimenya kuko ndikumwe nushinzwe imyubakire mu Karere, ubwo nawe turaza kuvugana ndaza kubikurikirana menye uko icyo kibazo giteye.”
Umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi ugizwe n’inyubako nziza zigezweho zubatswe mu buryo bugeretse utuwemo n’imiryango 144 yahoze ituye ahubatswe amahoteli akomeye y’abashoramari mu Kinigi.Ukaba waratashywe tariki 4 Nyakanga 2021.
Imyanda iva mu Mudugudu w’Icyitegererezo ibangamiye abaturage
Ibi binogo bidafunze hejuru bibangamiye abaturage
Abaturage barasaba kwimurwa hafi y’ibi byobo

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW i Musanze