Kiyovu Sports n’izindi kipe zatakaga ubukene zacumbagijwe

Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League ishinzwe Shampiyona y’u Rwanda, yahaye amakipe inkunga yo kuyafasha mu mikino yo kwishyura.

Kuva shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umupira w’amaguru yatangira, amakipe amwe namwe akomeje kugaragaza ibibazo by’amikoro make yahuye na byo.

Mu kipe zeruye zikavuga ko nihatagira igikorwa n’abakunzi ba yo bizayigora mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, harimo Kiyovu Sports.

Mu kunganira amakipe akina iyi shampiyona, Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League Ishinzwe Shampiyona y’u Rwanda, RPLB, yahaye
amafaranga amakipe 16 akina akina iyi shampiyona, mu rwego rwo kuyafasha kuzagaruka neza mu mikino yo kwishyura.

Amakuru UMUSEKE wahawe na Hadji Mudaheranwa Youssouf uyobora Board ya League, avuga ko buri kipe yahawe miliyoni 5 Frw.

Ubwo bisobanuye ko RPLB, yatanze miliyoni 80 Frw ku makipe 16 yose akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Imikino yo kwishyura izagaruka guhera ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2024, aho izabimburirwa n’uwa Rayon Sports na Gasogi United uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

AS Kigali iri mu zahuye n’ibibazo by’amikoro muri uyu mwaka w’imikino
Umuyobozi wa Rwanda Premier League Board, Hadji Mudaheranwa Youssouf, yemeje ko bateye inkunga amakipe mu kuyafasha kwitegura neza imikino yo kwishyura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW