Kiyovu Sports yemeje ko Ndorimana wayiyoboraga yeguye

Biciye kuri Visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Kiyovu Sports Ushinzwe Imari, iyi kipe yemeje ko Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général wayiyoboraga, yeguye kuri izi nshingano.

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko uwahoze ari Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, yamaze kwegura kuri izi nshingano.

N’ubwo bitigeze byemezwa n’abayobozi bari bungirije Ndorimana, Abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena, babwiwe ko uyu muyobozi atakiri mu nshingano ze.

Ibi byemejwe na Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imari kuri Kiyovu Sports, mu butumwa yahaye Abanyamuryango b’iyi kipe ubwo yabasabaga kuguma hafi y’ikipe ya bo.

Muri ubu butumwa Mbonyumuvunyi Abdul-Karim yacishije ku rubuga rwa WhatsApp rw’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports, yabasabye gutekereza ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 18 iyi kipe izaba yakiriyemo Bugesera FC.

Uyu muyobozi kandi, yabwiye Abanyamuryango ko Ndorimana Jean François Régis yamaze kwegura ku nshingano zo kuyobora Kiyovu Sports ariko azakomeza kuba hafi y’ikipe uko azashobozwa.

Urucaca ntabwo rworohewe n’uyu mwaka, cyane ko rwatakaje abakinnyi benshi bari ngenderwaho umwaka ushize.

Ndorimana Jean François Régis ntakiri Perezida wa Kiyovu Sports
Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imari muri Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi, yemeje ko Ndorimana yamaze kwegura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW