Kwita ku bishanga ni ingenzi mu buzima – Min Mujawamariya

Ku wa Gatandatu hakozwe umuganda mu gishanga cya Gikondo, mu rwego rwo gutegura ibishanga no gutangiza imirimo yo gusana no kubungabunga ibishanga 5 byo mu mujyi wa Kigali.

Uyu muganda kandi wakozwe hagendewe ku nsanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibishanga igira iti “Ibishanga bifashwe neza ni izingiro ry’imibereho myiza ya muntu”.

Igishanga cya Gikondo wabereyemo ni kimwe muri bitanu byo mu Mujyi wa Kigali bigomba kubungwabungwa, bigasanwa kugira ngo bisubirane umwimerere wabyo.

Muri uyu muganda hakozwe ibikorwa bitegura imirimo y’isana ry’ibishanga, ndetse no kwibutsa abaturage itangira ry’iyo mirimo, banasabwa kuzayigiramo uruhare.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yagaragaje ko kwita ku bishanga ari ingenzi mu buzima.

Ati “Gufata neza ibishanga bigirira inyungu ibinyabuzima bitandukanye harimo n’abantu.

Natwe turi mu mubare w’ibinyabuzima byungukira kwifatwa neza ry’ibishanga. Abantu bagomba kumva ko iyo basabwa kurengera ibishanga baba basabwa kwirengera.’’

Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose biteganyijwe byo kubungabunga ibishanga. Yanakanguriye abagifite ibikorwa mu bishanga bizabungabungwa kubikuramo.

Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) n’abandi bafatanyabikorwa hari gahunda yo gutunganya ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali  birimo Nyabugogo, Gikondo, Rugenge-Rwintare, Kibumba na Rwampara biciye mu mushinga wa REMA wa RUDPII

- Advertisement -

Ibi bishanga bigiye gutunganywa nyuma y’uko icya Nyandungu gisazuwe, kigahindurwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].

I Nyandungu hatunganyijwe mu kubungabunga ibidukikije, ariko ni n’icyanya cy’ubukerarugendo. Kugeza ubu 90% by’abahasura ni Abanyarwanda.

Imibare igaragaza ko nibura abagera ku 6000 basura Nyandungu Eco-Park mu kwezi. Baba barimo ba mukerarugendo, imiryango ishaka kuruhuka, abantu ku giti cyabo, abahakorera ibirori, abahafatira icyo kunywa no kurya, abakora ubushakashatsi n’abandi.

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW