Abatangabuhamya babiri nibo bumviswe mu rubanza Jean Paul Micomyiza alias Mico woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwamo n’ubushinjacyaha.
Umwe muri bo yatanze ubuhamya arindiwe umutekano.
Uyu mutangabuhamya wumvikanaga mu rukiko ijwi ryahinduwe ariko abaje gukurikirana urubanza batamureba amaso ku maso yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yaratuye mu gace kamwe na Jean Paul Micomyiza.
Umutangabuhamya yavuze ko muri Mata kugera muri Nyakanga 1994 atigeze abona Micomyiza na rimwe.
Yavuze ko yabwiwe n’abantu ko Micomyiza yarafite imbunda mu gihe cya jenoside kandi abo bantu banamubwiye ko yajyanye umusaza kuri bariyeri y’iwabo kwa Ngoga ariwe se wa Micomyiza n’ikipe yarayoboye ariko ibyo byose atabyiboneye ahubwo yabibwiwe.
Umutangabuhamya aremera ko yabajijwe mu Bugenzacyaha ariko Ubushinjacyaha hari ibyo mwamubajije mu Rukiko muri yo nyandiko mvugo, we ahakana ko atabivuze birimo iby’uko yiboneye Micomyiza akora ibyaha (umutangabuhamya yabihakanye).
Micomyiza yasoje asaba Urukiko ko rwamwerera agakora mu biganza umutangabuhamya maze rurabimwerera arahaguruka amukora mu biganza arongera agaruka mu byicaro bye.
Hahise hakurikiraho Umutangabuhamya we yemeye gutanga ubuhamya mu ruhame atarindiwe umutekano.
Ushinzwe abatangabuhamya yamuzanye mu Rukiko, umusaza w’imyaka 67 witwa Mageza Alfred wari yambaye ipantalo n’ikote (costume) y’umukara, wafunzwe imyaka 27 azira ibyaha bya Jenoside.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratuye i Butare, yarahiriye imbere y’Urukiko ko agiye kurubwiza ukuri.
Umutangabuhamya Alfred Mageza yavuze ko yabonye Micomyiza kenshi, amubona kuri bariyeri yo kwa Ngoga bitaga iya Mico.
Yavuze ko bariyeri yo kwa Ngoga yari iyobowe na Micomyiza kandi yicirwagaho Abatutsi nk’izindi bariyeri zose kandi nawe ubwe iyo bariyeri yayigiyeho inshuro eshatu anabona Micomyiza nk’umuyobozi.
Icyo gihe ngo yanamubonaga yambaye mayo(akenda umuntu ashobora kwambara abyutse cyangwa aryamye).
Mageza yavuze ko nta mbunda yabonanye Micomyiza cyakora imbunda yayibonanye abo yategakag a(Micomyiza) kuri iyo bariyeri y’iwabo.
Mageza yavuze ko ubwe atigeze abona Micomyiza yica umuntu gusa akemeza ko yari umuyobozi w’iyo bariyeri.
Yagize ati “Natwe ubwacu twigeze guhugira mu bindi byacu maze Micomyiza aduha igihano icyo gihe njye yanyicaje hasi.”
Uyu wabaye umwarimu icyarimwe akanakora akazi ku bufundi yavuze ko Micomyiza yari asanzwe amuzi ariko atazi izina gusa aho ayoboreye bariyeri y’iwabo wa Micomyiza kwa Ngoga yahise amumenya kuko ariyo yamumenyekanishije
Yagize ati “Njye natunguwe nuko yari umwana ukuntu yaje kwijandika mu bwicanyi ahubwo byarantunguye.”
Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, Micomyiza we arabihakana.
Micomyiza Jean Paul yari umunyeshuri mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri.
Micomyiza Jean Paul aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yunganiwe na Me Mugema Vincent (yahawe n’urugaga rw’abavoka) na Me Karuranga Salomon (Mico yiyishyurira).
Umucamanza yafashe icyemezo avuga ko urubanza ruzakomeza taliki ya 07/02/2024 humvwa abandi batangabuhamya babiri batazarindirwa umutekano aribo Uwamahoro Marie Claire na Bamukunde Anne Marie.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza