Muhanga: Abacuruzi b’inyama bakoze ibisa n’imyigaragambyo

Abacuruzi b’inyama mu ibagiro rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, bavanye inka mu ibagiro bavuga ko hari bagenzi babo batazi icyo bafungiwe.

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro rya Misizi, Rukimbira Claver avuga ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Mutarama, 2024 abacuruzi b’inyama basohoye inka 40 zari zaje kubagwa, bavuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cya bagenzi babo RIB yafunze.

Rukimbira avuga ko abo bacuruzi bakwirakwije inkuru ko ibagiro rya Misizi rifunze bituma abafite inka n’abagurisha inyama batarizamo.

Ati “Twatakambiye Ubuyobozi bw’Akarere butwoherereza Veterineri kugira ngo apime inka ariko ababazi bakoze igisa n’imyigaragambyo.”

Rukimbira avuga ko nta nka n’imwe yigeze ibagwa uyu munsi, ikibazo avuga ko  gishobora gufata intera itari nziza niba nta mwanzuro ugifatiwe.

Ati “Iri ni ibagiro rusange ntabwo abatuye i Muhanga ari bo bonyine barikoreramo.”

Gasigazi Etienne umwe muri abo bacuruzi avuga ko benshi mu bagombaga kubagisha inka zabo bafunzwe kandi bafunganywa n’inyama z’amatungo yabo bari babagishije ku wa Mbere.

Ati “Jye ntabwo naherukaga kubaga kuko nari maze igihe ndwaye, gusa natunguwe no kubona abavandimwe banjye bafunzwe bashinjwa ubujura bw’inka.”

Gasigazi avuga ko inyama bafatanywe zifite agaciro ka miliyoni 8frw, ndetse ko zatangiye kwangirika kuko ziri mu modoka iparitse kuri Sitasiyo  ya Polisi i Nyamabuye.

- Advertisement -

Ati “Abakoraga ntabwo barenga kuri icyo gihombo bahuye na cyo ngo bongere kujyana amatungo yabo mu ibagiro.”

Yavuze ko yageze kuri RIB bahita bamufunga ariko basuzumye basanga adaheruka mu kazi baramurekura.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko kuva ejo hari abacuruzi b’inyama barimo n’Umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Murenge wa Shyogwe witwa Kubwimana Patricie bafungiye ahantu habiri hatandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye  UMUSEKE ko abafunzwe bakurikiranyweho ubujura, gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Abafashwe ni  NSHIMIYIMANA Augustin w’imyaka 34, DUKUZUMUREMYI Gervais w’imyaka 44, HAKORIMANA Patrice w’imyaka 45 (Uyu akaba asanzwe ari  umubazi mu mujyi  wa Muhanga), MUKAMANA Betty w’imyaka 52, ndetse na KUBWIMANA PATRICIA w’imyaka  37 (Uyu akaba ari umuganga  w’amatungo (Veterinaire) mu Murenge wa Shyongwe mu Karere ka Muhanga).

Dr Murangira uvugira RIB , yagize ati “Bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye aho bibaga inka barangiza bakazibaga inyama zivuyemo bakazijyana i Kigali, bakabifashwamo n’umuyobozi ushinzwe ibagiro rya Misizi n’Ushinzwe gukurikirana amatungo (Veterinaire) mu Murenge wa Shyongwe, bakaba barabahaga inyandiko mpimbano zigaragaza ko inyama zaguzwe ahantu hazwi.”

RIB yibukije abantu kwirinda ibi byaha kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

 Abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye, mugihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) giheruka kwandikira Akarere gisaba ko abashinzwe imicungire y’iri bagiro bahabwa uburenganzira bagashyiraho Veterineri wigenga ukorana n’ibagiro, uwo w’Umurenge akavamo.

Mu cyumweru kimwe iri  bagiro  rya Misizi rishobora kubaga inka zirenga 200.

Nta nyama z’Inka zari mu ibagiro rya Misizi
Ubwo inkuru yakorwaga Inka zari zabuze abazibaga

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga