Muhanga: Imihanda mishya ya kaburimbo yabaye igisoro itaratahwa

Imihanda mishya ya Kaburimbo iherereye mu Mujyi wa Muhanga, UMUSEKE wamenye amakuru ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zasabwe ko isubirwamo kuko yatangiye kwangirika bikomeye.

Imihanda mishya ya Kaburimbo yubatswe mu Murenge wa Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga, abayituriye bavuga ko batangiye gutabaza Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga babugaragariza amakosa arimo gukorwa na Kampani yahawe isoko ariko ntihagira igikorwa ngo akosorwe.

Uyu yagize ati “Twatangiye kubibwira Akarere mu ntangiriro z’uyu mwaka, inzego zibibonye tumaze igihe dutakamba.”

UMUSEKE ufite amakuru ko mbere ya Noheli muri uku kwezi gushize, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’itsinda bari kumwe icyo gihe banenze cyane uburyo iyi mihanda ikozwemo, basaba ko isubirwamo mu cyumweru kimwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ikibazo cy’iyi mihanda baherutse kukiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, basaba ko amakosa yose akosorwa mbere yuko iyi mihanda yakirwa ku mugaragaro.

Ati “Twasabye ko abayikoze babanza gukosora ayo makosa noneho umuhanda ukabona kwakirwa”.

Guverineri yavuze ko iki ari ikibazo bitayeho kandi ko yizeye ko ko kizakemuka.

Dutegura iyi Nkuru twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho tubahamagara kuri Telefoni ntibitaba, twabandikiye n’Ubutumwa bugufi ntibasubiza.

Gusa ari abagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakoresha iyi mihanda, bavuga ko utamenya niba uri mu muhanda wa Kaburimbo cyangwa uw’ibitaka kuko wuzuyemo ibinogo.

- Advertisement -

Imirimo yo kubaka iyi mihanda yatangiye mu kwezi kwa Gatanu Umwaka wa 2022, yagombaga kumara amezi 12, ariko hagiye gushyra imyaka 2 iyi mihanda ituzuye.

Kuba igiye gusubirwamo izatwara igihe kinini uhereye umunsi inzego zasabye ko isubirwamo.

Iyi mihanda yagombaga kuba yuzuye mu gihe cy’umwaka
Ubuyobozi bwasabye ko isubirwamo
Iyi mihanda yacitse igisoro itaratahwa

 

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Muhanga