Muhanga: RCA yanenze Koperative iyoborwa nk’akarima k’umuryango

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) buvuga ko butazemera ko  Amakoperative ayoborwa n’abakomoka mu Muryango umwe.

Ibi Ubuyobozi bwa RCA bwabivugiye mu biganiro byabahuje n’Abasenateri, Inzego z’Akarere ka Muhanga n’abahagarariye abahinzi mu makoperative.

Muri ibi biganiro,  Umuyobozi Mukuru wa RCA Dr Mugenzi Patrice avuga ko bafite ingero za Koperative iyobowe n’abantu bo mu muryango umwe, ku buryo umwana asimburana ku buyobozi na nyina umubyara muri manda zitandukanye.

Ati “Hari Koperative abantu bo mu Muryango umwe bahinduye akarima kabo, ibi ni ikibazo twifuza guca mu makoperative.”

Mugenzi avuga ko imiyoborere nk’iyo idashobora guteza imbere abanyamuryango ba Koperative usibye kuyisubiza inyuma no kuyihombya.

Ati “Nta Koperative ikwiriye kuyoborwa n’Umuryango umwe, umwana yavaho agasimbirwa n’Umubyeyi bigakomeza uko ibi ntabwo bigomba kubaho.”

Yavuze ko mu Karere ka Muhanga hari Koperative iyobowe n’umuryango umwe kandi uwo muryango ukaba umaze gusimburana ku buyobozi inshuro nyinshi.

Uhagaraririye itsinda ry’Iterambere n’imali, Senateri Nkusi Juvénal avuga ko hari na Koperative mu Murenge wa Cyeza yatangiye ifite abanyamuryango 1800, ubu ikaba ifite abarenga 20 ko ari ikibazo Inzego z’ubuyobozi zigomba guhagurukira.

Ati ”Iki ni ikibazo inzego zigomba kwitaho, zigahagurukira imikorere y’Amakoperative kugira ngo adahomba.”

- Advertisement -

Hon Nkusi avuga ko iyo ibikorwa bya Koperative bisinziriye ari abanyamuryango baba bahomba, akavuga ko umubare w’abaturage babarizwa mu makoperative ugomba kujyana n’inyungu bayakuramo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Koperative ivugwaho Imiyoborere nk’iyo RCA yayimye ibyangombwa iyisaba kubanza guhindura Ubuyobozi budashingiye kuri ayo masano ya bugufi.

Bamwe mu bayobozi ba za Koperative mu Karere ka Muhanga
Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’Imali muri Sénat Hon Nkusi Juvénal avuga ko mu makoperative harimo ikibazo cy’Imiyoborere idahwitse
Umuyobozi Mukuru wa RCA DR Mugenzi Patrice avuga ko batazemera ko Koperative iyoborwa n’Umwana cyangwa Umubyeyi we

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW / UMUSEKE.RW