Musanze: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto zidakangwa n’imisozi

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Ba Gitifu b'utugari bishimiye moto bahawe

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandukanye tugize Akarere ka Musanze, bahawe moto nshya zidakangwa n’imisisozi zizajya ziborohereza ingendo mu kazi kabo ka buri munsi.

Bazihawe kuri uyu wa 20 Mutarama 2024 maze basabwa kudasubira inyuma mu mihigo cyane bakemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Aba barushingangerero bahawe inyoroshya ngendo za moto, nabo bahize kurushaho kunoza akazi kabo neza bita ku gukemura ibibazo by’abaturage babasanze aho batuye, ndetse ngo ntibazikanga imisozi.

Bashimiye Perezida wa Repubulika wumvise ibyifuzo byabo, bamusezeranya kuzifatanya nawe mu gushyira umuturage ku isonga.

Niyoyita Ally ni umwe muri bo yagize ati” Mbere na mbere turashimira umukuru w’Igihugu uburyo atwitaho, yifuza ko tubaho neza iyi ni intangiriro yo kubaho neza n’ubwo ariko byari bisanzwe ariko bigiye kurushaho.”

Niyoyita avuga ko bigiye kubafasha kwesa imihigo neza aho bazajya bageraku baturage ku gihe.

Mugenzi we avuga ko bajyaga bagorwa n’ingendo ko hari n’aho bajyaga gutega moto umumotari yakumva urwo rugendo akabyanga, ibyandidizaga akazi kaba Gitifu b’Utugari.

Ati ” Ariko ubu ntibizasubira izi ni indege zo ku butaka ntaho zitagera, nta rwitwazo mu mihigo tugomba kuza ku isonga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yasabye aba bayobozi kwita ku bibazo by’abaturage bigakemurirwa ku gihe, ndetse anabasaba gukora ibishoboka bakihutisha imihigo baharanira kudasubira inyuma ngo kuko iki ari igihango bagiranye na leta y’ubumwe.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ni ugushimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu buhora butwereka ko icyerecyezo cyacu ari cyiza, ntekereza ko ibi byateye buri wese imbamutima zikomeye, bigomba kudufasha kwesa imihigo tukaza ku mwanya wa mbere, iki ni igihango tugiranye, kuko umwaka ushize mu mihigo Umukuru w’Igihugu yaratunenze, rero uyu mwaka tugomba guterura igikombe tukamwereka ko twishimiye ko imvugo ye ariyo ngiro”

Ku ikubitiro Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto zibereye kugenda mu misozi miremire bagera kuri 42, hakaba hasigaye abandi 26 nabo bazahita bazihabwa, zikaba zari zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700, bakazazishyura mu gihe kingana n’imyaka itanu.

Ba Gitifu b’utugari bishimiye moto bahawe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze