Nta muntu n’umwe wahitiramo Abanyarwanda uko babaho-Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yagaragaje ko Abanyarwanda banyuze mu mateka yatumye bagira amahitamo yabo, avuga ko nta muntu n’umwe wahitamo uko babaho.

Ni ubutumwa yatanze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023,ubwo yagezaga  ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Zimwe mu nshuti z’u Rwanda zayitabiriye ziva mu bihugu bya Gabon,Ethiopia, Uganda, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ibindi bihugu.

Perezida Kagame yabanje kuvuga ko Abanyarwanda babashije kwishakira ibisubizo no kugira amahitamo nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abanyarwanda batiyicariye gusa nyuma yayo mateka  ngo bategereze ko Imana ikore ahubwo bahagurutse bagakora.

Ati “Gushaka, no guhitamo ariko ukagira n’icyo ukukora.Guhitamo, icyo wemera. Icyo ukora.Byose byajya hamwe,nibyo bivamo gushobora gutera imbere cyangwa ukagira aho ugera.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite amahitamo yabo bityo nta muntu numwe wabahitiramo uko babaho.

Ati “Iyo urebye aho u Rwanda ruvuye, n’ibyo runyuzemo,aho ruri naho rushaka kujya, nta muntu n’umwe waho ari ho hose ku Isi,ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda,uko arutwara,naho urugeza, nta numwe usibye Abanyarwanda.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro bityo rwifuza kubana neza  n’ibindi bihugu.

Perezida wa Repubulika yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kurangwa no gukora badahisemo gukoreshwa.

Yakomeje ati. Ni ugukora, ugakoresha ibyo ushobora kuvana mu bo dukorana bandi,hanyuma no kwanga gukorerwamo cyangwa gukoreshwa ugahitamo gukorana n’abandi. Ugahitamo kubahana, ukanyubaha , nkakubaha.”

Yabwiye urubyiruko  ko ruhanzwe amaso mu nzego z’ubuyobozi ko mu gihe bazaba bari muri izo nzego,basabwe  kugaragaza ko amasomo bakuye mu  amateka atapfuye ubusa.

Aya masengesho amaze imyaka 29 aba. Ategurwa hagamijwe gushima Imana ibyo imaze gukorera u Rwanda no kuyisaba ngo irufashe gukomeza kujya imbere, mu mwaka mushya uba utangiye.

Perezida Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW