Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe ikibumbano

Ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, hubatswe ikibumbano kiri mu ishusho ya Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga.

Padiri Ubald yari azwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge .

Uyu musaseridoti yitabye Imana mu 2021 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize uburwayi.

Aka gasozi kubatswemo iki kibumbano, gasengerwaho n’abaturutse imihanda yose kanabereyeho umuhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga.

Uyu mupadiri usibye kuba yari azwiho cyane gusengera abarwayi, yabaye ikimenyabose kubera guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge guhera mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubald Rugirangoga yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu ariko akaba yaranagiye asura ibice bitandukanye by’Igihugu ajya gusengera abarwayi cyangwa kwigisha Ubumwe n’Ubwiyunge.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW