Pasiteri akurikiranyweho kwica umugore utwite

Umugabo w’ahitwa Namasindwa muri Uganda arakekwaho kwica umugore we amuteye icyuma.

Uyu pasiteri w’imyaka 48 ni uwo mu Rusengero rwitwa Christ Church ahitwa Bukhabusi mu karere ka Namisindwa, yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we wari utwite.

Pasiteri usanzwe atuye ahitwa Malukhu, mu gace ka Butiru afungiye kuri Polisi y’ahitwa Namisindwa akekwaho kwica umugore we w’imyaka 44 bitewe n’amakimbirane yo mu ngo.

Amakuru atangwa na Polisi n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko umugabo yashinjaga umugore we inshuro nyinshi ko amuca inyuma.

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa Rogers Taitika yatangaje kuri uyu wa Kane ko umurambo w’uriya mugore bawubonye ku wa Gatatu.

Yavuze ko uriya mugore yari inshoreke ya Pasiteri bamaze igihe babana. Ibizamini by’abaganga ngo byagaragaje ko uwo mugore yari atwite inda y’ibyumweru bibiri.

IVOMO: The Monitor

UMUSEKE.RW