Kagame yakebuye abayobozi bakorera kuri “Bitanturukaho, bikankoraho”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abayobozi banga gufata umwanzuro, batinya kwiteranya no kugwa mu makosa.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’umushyikirano.

Ni inama yaganiriwemo ingingo zitandukanye zireba igihugu kandi hatangwa umwanya ku baturage bari mu turere twa Burera,Gatsibo,Rutsiro, Nyanza no muri Pologne.

Umukuru w’Igihugu yagarukaga ku ijambo rya Prof Senait Fisseha uri mu Banyafurika b’inararibonye akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Prof Senait Fisseha yavugaga  ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza kuko mu bihugu byose birimo na Amerika yamazemo imyaka 35, nta hantu yigeze abona ubuyobozi bwiza nk’ubwo rufite.

Icyakora yavuze ko hari bamwe mu bayobozi bari muri guverinoma batinya gufata umwanzuro banga kwiteranya bityo agasanga amahirwe bahawe  basa nkaho batayabyaza umusaruro.

Perezida Kagame agaruka ku butumwa bwa Prof Senait, yavuze ko bitagakwiye ko umuyobozi yihunza inshingano ngo yange gufata umwanzuro kubera ikintu cy’ubwoba no gutinya kugwa mu makosa.

Ati “ Abantu badafata ibyemezo, badashyira ibintu mu bikorwa. Nagira ngo nsobanure ikintu kimwe. Abenshi njya numva babivuga,ubwoba, gutinya gufata umwanzuro.Cyangwa gukora amakosa bigatuma bidindira, ikintu cyagombaga gukorwa mu kwezi kumwe, kigatwara amezi atandatu cyangwa umwaka.”

Akomeza agira ati “Icyo nashakaga gusobanura ni kimwe . iri jambo rya ‘Fear’ ndifiteho ikibazo. Aba bantu bakora ibi ngibi ntacyo batinya. Ntabwo bwoba bagira na bucye. Iyo agize icyo akora arisegura ntabwo ari ubwoba .”

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu avuga ko bitagakwiye ngo umuntu yige,aminuze, nagera mu kazi atinye gufata imyanzuro.

Ati “Ariko baranabizi, bavuga ngo batinya gukora iki kugira ngo hatavamo ikosa.Abo bantu benshi tuvuga, ntabwo ari abantu usanga ari bantu bo ku muhanda batazi n’icyo bakora. Abo bantu  bavugwa, ni abo twirirwa turihira amafaranga, bafite PHD,Dcoctorat,bafite ibintu byose. Ibyo se wiga iby’iki? Nugaruka ukavuga ko  utinya gukora ikintu .., iyo ntabwo ari impamvu.”

Perezida Kagame avuga ko bagakwiye kubyiyambura, bakabikura no mu magambo bavuga.

Perezida Kagame asanga gutinya gufata ibyemezo bidindiza igihugu ahubwo bakabaye bagirira ubwoba ko igihugu kigira ibyo gitakaza .

Ati” Iyo mwagiraga ubwoba ntabwo wakora cyangwa ntukore ku buryo abantu batakaza,igihugu gitakaza.Ukwiye gutinya ko igihugu gitakaza. Ni imikorere mibi, bikwiye guhagarara ntugire impamvu.”

Perezida Kagame avuga ko nta muntu usabwa gukora ibidashoboka.

Inama y’umushyikirano yatangiye ku wa kabiri, izasozwa ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mutarama 2024, aho haganirwa ingingo zitandukanye zireba igihugu, ikaba yarahaye umwanya munini n’amahirwe urubyiruko.

Urubyiruko rwagaragaje ibitekerezo bya rwo muri iyi nama
Prof Senait Fisseha uri mu Banyafurika b’inararibonye akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS yanenze ko bamwe muri guverinoma batinda gufata imyanzuro

UMUSEKE.RW