Perezida Kagame yongeye gusaba abari muri ruhago kureka amarozi

Umukuru w’Igihugu cy’u’ Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye impamvu atakigaragara kuri za Stade z’umupira w’Amaguru mu Rwanda. Mu byo yavuze byamubujije gusubirayo, harimo ruswa n’amarozi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Center, hakomereje Inama y’Umushyikirano.

Ubwo hari hatanzwe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, umutoza Jimmy Mulisa, yasabye Perezida Paul Kagame kongera kugaruka kuri Stade za ruhago kuko abakunzi b’umupira w’Amaguru bamukumbuye.

Ubwo yasabizaga uyu mutoza, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko adashobora kujya mu bintu birimo za ruswa n’amarozi.

Ati “Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba. Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho. Hari ibyo wabonaga badahindura imico. Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye ntabwo nabijyamo.”

Ni ku nshuro yindi Umukuru w’Igihugu agarutse ku marozi na ruswa bikomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yavuze impamvu atakiza kuri Stade za ruhago mu Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW