Putin yarahiye gucana umuriro kuri Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yiyemeje gukaza ibitero mu ntambara yo muri Ukraine, nyuma y’ibitero byo mu kirere bimaze iminsi byisukiranya.

Mu ijambo yavugiye ku bitaro bya gisirikare i Moscou, Putin yarahiye ko nta gahenge na gato bazaha inkambi za gisirikare za Ukraine.

Yavuze ko igitero cya Ukraine cyo mu kirere ku Mujyi wa Belgorod mu Burusiya ko “cyagabwe ku basivili.”

Muri icyo gitero cyo ku wa gatandatu, abantu 25 bahasize ubuzima.

Ku wa mbere avugana n’abasirikare, Putin yavuze ko intambara muri Ukraine iri kugenda neza ku ruhande rw’Uburusiya kandi yifuza ko irangira vuba na bwangu.

Yongeyeho ko inzitizi zituma intambara itarangira ziterwa b’ibihugu byo mu burengerazuba bikomeza guha Ukraine inkunga.

Yunzemo ko ibintu bikomeje guhinduka, nyuma y’aho ibi bihugu biboneye ko bidashoboye gusenya Uburusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yahise asamira hejuru ayo magambo ya Putin, avuga ko ibyo gutsinda intambara yatangaje ari ibiri mu mutwe we gusa.

Yavuze ko mu mwaka wa 2023 ingabo z’umwanzi zitabashije kwigarurira umujyi n’umwe ukomeye wa Ukraine.

- Advertisement -

Perezida Zelensky yinubiye kandi inshuti za Ukraine zo mu Burengerazuba bw’Isi, avuga ko bataye umutwe.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW