Rusizi: Inzu y’ufite ubumuga yahiye irakongoka

Inzu y’umuturage witwa Nyirahabiyambere Mwadjuma ufite ubumuga bwo kutabona yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Byabaye ku mugoroba wo ku Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Mbagira, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Abaturage bagerageje kuzimya uwo muriro biba iby’ubusa, hiyambazwa Kizimyamwoto yakoze akazi ko gutuma iyo nzu idakongeza izindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yabwiye UMUSEKE ko bakimenya icyo kibazo bohereje Kizimyamwoto yo gutabara.

Yagize ati “Twoherejeyo kizimyamwoto.”

Iyi nzu ya Mwadjuma n’ibyahiriyemo birabarirwa mu gaciro ka Miliyoni 15 y’u Rwanda.

Ibaye inzu ya Kane ihiye mu Kagari ka Kamashangi mu gihe kingana n’amezi abiri, ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi.

Inzu ya Mwadjuma yahiye irakongoka
Ni inzu ya Kane ihiye muri ako Kagari mu mezi abiri

MUHIRE DONATIEN

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Rusizi