Ababyeyi bafite abana b’abakobwa mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bararira ayo kwarika, ni nyuma yo guhangayikishwa n’ikimasa bahonga umusore kugira ngo arongore umukobwa urengeje imyaka 25.
Ni ibintu bisa nk’ibimaze kuba umuco kuko umukobwa ugejeje imyaka 25 atarashaka agomba guha umusore ikimasa kugira ngo amurongore, utagifite ahera iwabo.
Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko byamaze kuba nk’ihame ntakuka ku bakobwa bagejeje iyo myaka y’ubukure.
Aba babyeyi bavuga ko baca hasi hejuru kugira ngo babone amafaranga yo kugura icyo kimasa gusa ngo n’abakobwa babo bakora ubutaruhuka ngo bacyibikeho.
Umwe muri bo yabwiye Radio/TV10 ati ” Yacuruza, yahinga, ayo azabona yose ni ukuyabika mpaka wenda agategereza ko n’iwabo bamwongerera ariko akagura ikimasa cyo kuzaha umugabo.”
Undi nawe aragira ati ” Ugira ikibazo bwo kuko nawe uravuga ngo ese ‘umukobwa wanjye azava hano gute?’ kuko burya umwana wawe iyo atabonye icyo abandi bagombye kubona, nawe wumva uhangayitse da.”
Bamwe mu basore n’abagabo bakiri bato bo muri aka gace, na bo bahamya ko no kubona uwo musore baha icyo kimasa ari amahirwe ku mukobwa ufite imyaka 25.
Umwe ati “Nta musore uba ukimwiteza ahubwo umukobwa ufite ikimasa akabona uwo agiha aba ari amahirwe cyane.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal yavuze ko uwo muco ari nk’agashya kavutse batazi.
- Advertisement -
Yagize ati “Kaba ari agashya tutazi wenda kavutse vuba, mu muco nyarwanda tuzi yuko umusore asaba umukobwa akamukwa ntabwo umukobwa agura, arakobwa ntakwa.”
Hari abaturage bo muri uriya murenge wa Mushubati bavuga ko bene izo ngo zubakwa mu buryo bw’ikiguzi akenshi zitaramba.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW