Shaddyboo na Uncle Austin bararebana ay’ingwe

Shaddyboo aratangaza ko kuri ubu umubano we n’umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru Uncle Austin umeze nk’uw’injangwe n’imbeba nyuma yo kumugambanira.

Ku wa 12 Mutarama 2024, Shaddyboo na Auncle Austin batunguye ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga umwe yikoma mugenzi we.

Shaddyboo avuga ko Auncle Austin yajyanye ibyo yise ‘ubujajwa’ ku hantu uyu mubyeyi w’abana babiri yari agiye gukodesha inzu, abwira bene inzu ko ari indaya.

Ngo Auncle Austin yamuharabitse agamije guhesha iyo nzu umwe mu nshuti ze zituye mu mahanga (Diaspora).

Uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru ngo yabwiye nyiri iyo nzu ko Shaddyboo adashobotse kuko ngo naho yari atuye, yahoraga yisobanura mu nzego z’umutekano kubera guteza imidugararo.

Shaddyboo avuga ko biteye agahinda kuba Uncle Austin amuhemukira ngo amwimishe aho abana be barambika umusaya kandi nawe ari umubyeyi.

Ati ” Ndibaza, namukoreye iki gituma anyima aho abana banjye baryama. Birababaje kuko nawe ni umubyeyi, si umusore, afite umwana. Akanyima inzu!”

Shaddyboo yongeraho ko atiyumvisha inkomoko y’urwango Austin amufitiye kugera aho amugambanira ku manywa y’ihangu.

Mu butumwa Auncle Austin yashyize ku rubuga rwa X, yigaramye ibyo ashinjwa n’uyu mugore abigereranya n’inzozi.

- Advertisement -

Yavuze ko atazi icyamuteye kuvuga ko yamwimishije inzu, amusaba kuvuga niba hari ikibazo kindi afite kugira ngo bamuhe ubufasha aho kumuharabika.

Gusa Auncle Austin ntahakana ko yahuriye na Shaddyboo kuri iyo nzu, arayimutambagiza anamubwira ko ari nziza yayibamo.

Auncle Austin yabwiye Shaddyboo ko yagabanya agatwiko ko ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akamujyana mu butabera.

Hari abafata ibyatangajwe n’aba bombi nk’imikino igamije kumenyekanisha indirimbo yiswe “It’s Owkeeyy” Auncle Austin agiye gushyira hanze.

Shaddyboo na Auncle Austin ntibacana uwaka

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW