Thierry Froger ntiyemeranya na FERWAFA ku ngengabihe ya shampiyona

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Thierry Froger, yagaragaje ko Ingengabihe ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, iri gutuma abakinnyi bagira umunaniro ukabije.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, ni bwo habaye umukino wasozaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0, ndetse biyihesha amanota atatu imbumbe.

Nyuma y’uyu mukino, Umufaransa utoza ikipe y’Ingabo, Thierry Froger, yavuze ko uko Ingengabihe ya shampiyona iteguye bidafasha abakinnye kuruhuka.

Gusa uyu mutoza yahuje ibyamubayeho muri Mapinduzi Cup na shampiyona, agaragaza ko uko imikino yari yegeranye muri Zanzibar ari na ko bimeze muri iyi shampiyona.

Ati “Gukina ku Cyumweru ntacyo bitwaye. Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 8 Mutarama 2024, twakinnyemo imikino itanu. Tugarutse i Kigali twisanze buri minsi itatu tuba dufite umukino. Ku wa Gatatu na bwo dufite undi.”

Yakomeje agira ati “Nta Bumuntu burimo. Ubwo murumva uko abakinnyi bamerewe. Banga, Apam na Bindjeme barananiwe.”

Ku wa Gatatu hazakomeza imikino ya 1/8 yo kwishyura y’Igikombe cy’Amahoro. APR FC izaba yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.

Thierry Froger yanenze imipangire y’Ingengabihe y’amarushanwa ya Ferwafa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -