Thierry Froger yigaramye ibyo kugura abakinnyi muri APR

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Thierry Froger, yahishuye ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu igurwa ry’abakinnyi iyi kipe ifite n’abato iteganya kugura.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2023-2024 utangira, ikipe y’Ingabo yagiye ku isoko igura abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga nyuma y’imyaka myinshi ikinisha Abanyarwanda gusa.

Uretse kugarura abakinnyi b’abanyamahanga, APR FC yahise inahindura umutoza, itandukana n’Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhamed, izana Umufaransa, Thierry Froger.

Nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo itabonye ibyo yifuzaga mu banyamahanga yaguze, yatangiye gushaka izindi mbaraga mu bandi Banyarwanda beza no mu banyamahanga bandi.

Nyuma yo kuba hari abanyamahanga baguzwe barimo Banga Bindjeme, babuze umwanya wo gukina kandi baratanzweho byinshi, hibajijwe niba koko Thierry Froger ari we koko wagize uruhare mu kugura aba bakinnyi cyangwa abateganywa kugurwa.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0, uyu Mufaransa yahishuye ko nta ruhare na ruto agira mu kugura abakinnyi muri iyi kipe.

Froger yakomeje avuga ko abibabza ku bakinnyi bashya b’abanyamahanga bivugwa ko bashobora kongerwa mu kipe abereye umutoza, yasubije ko abayobozi ari bo basubiza neza iki kibazo.

Mu Banyarwanda baherutse kongerwa ku rutonde rw’abo iyi kipe y’Ingabo izakoresha mu mikino yo kwishyura, harimo Elie Kategaya wakiniraga Mukura VS na Mbonyumwami Thaiba.

Thierry Froger yahishuye ko nta ruhare yagize mu bakinnyi APR FC yaguze

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -