Ubucuti bwa Tiwa Savage na Davido bwajemo ‘rushorera’

Polisi ya Nigeria iri gukora iperereza ku muhanzi Davido, nyuma y’uko Tiwa Savage bahoze ari inshuti magara, amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho.

Amakimbirane hagati y’aba bahanzi bakomeye bivugwa ko yatangiye ku wa 23 Ukuboza 2023, nyuma y’uko Tiwa atangaje kuri Instagram ifoto ari kumwe n’umwe mu bagore babyaranye na Davido.

Mu kirego yahaye polisi cyatangajwe n’ibinyamakuru byinshi muri Nigeria, Tiwa avuga ko Davido yarakajwe n’iyo foto, avuga ko ari ubushotoranyi kuri we.

Tiwa avuga ko Davido yasubije avuga “amagambo akojeje isoni, y’ubugome kandi y’ibitutsi”  Kuri we.

Ashinja kandi Davido kohereza abantu kumuburira ngo yitonde i Lagos “ibyo abona nko kugeramira ubuzima bwe, no kwibasira ubuzima bwite bwe.”

Davido ntacyo arasubiza kuri ibi birego bya Tiwa Savage.

Nyuma y’ibyo, buri umwe nta wongeye gukurikirana undi kuri Instagram .

Umuvugizi wa polisi ya Lagos, Benjamin Hundeyin yemereye ikinyamakuru Punch News ko bakiriye ikirego cya Tiwa kandi ko batangiye iperereza.

Yagize ati “Nshobora kukwemerera ko twakiriye ikirego kandi iperereza ryaratangiye.”

- Advertisement -

Davido na Tiwa bari bazwiho kuba inshuti mu myaka myinshi, aho n’abana babo, Imade Adeleke na Jamil Balogun bigaga mu ishuri rimwe kandi kenshi babaga bari kumwe.

Ibinyamakuru muri Nigeria bivuga ko gushwana kwa Tiwa na Davido kwaba kwaravuye ku bucuti bwa Tiwa na Sophia wabyaranye na Davido

UMUSEKE.RW