Umunyarwandakazi uregwa gushaka kwica umuzungu yarekuwe by’agateganyo

Umunyarwandakazi uvugwa mu mugambi wo gushaka kwica inshuti y’umunyamahanga, yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rwa Milimani muri Kenya, nyuma yo gutanga ingwate y’amashilingi ibihumbi 200.

Uwineza Antoinette w’imyaka 43, ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwica umugabo ukomoka mu Busuwisi no kumwiba amadolari y’Amerika 850.

Urukiko rwanarekuye musaza we witwa Kwizera Eddy w’imyaka 25 ushinjwa ubufatanyacyaha, akaba na we yatanze ingwate ingana n’iya mushiki we.

Abo bavandimwe bombi bitabye Urukiko bahakana ibyaha byombi, ubujura n’umugambi wo kwica umuntu imbere ya Perezida w’Urukiko rwa Milimani, Lucas Onyina.

Daily Nation ivuga ko mu iperereza ry’ibanze basanganye uyu mugore ibintu bitandukanye bigaragaza ko yari yaracuze umugambi wo kwicisha uwo musuwisi.

Mu byo basanze mu nzu harimo ibyuma bibiri,bateri ya acide bikekwa ko yari kwifashisha, ibinini , tourney-vis enye  zifashishwa kwa muganga, bityo inzego z’iperereza zikavuga ko byari kwifashishwa muri ubwo bugizi bwa nabi.

Umunyarwandakazi yavuzwe mu mugambi wo kwica “Umuzungu w’inshuti ye”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -